{"id":3394,"date":"2026-01-31T20:29:40","date_gmt":"2026-01-31T20:29:40","guid":{"rendered":"https:\/\/kigaliinfo.com\/kinya\/?p=3394"},"modified":"2026-01-31T20:32:32","modified_gmt":"2026-01-31T20:32:32","slug":"tshisekedi-avuze-ikizakurikira-guhuza-ibikorwa-ku-rwanda-na-m23","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/kigaliinfo.com\/kinya\/2026\/01\/31\/tshisekedi-avuze-ikizakurikira-guhuza-ibikorwa-ku-rwanda-na-m23\/","title":{"rendered":"Tshisekedi avuze ikizakurikira guhuza ibikorwa k&#8217;u Rwanda na M23"},"content":{"rendered":"\n<p>Nyuma y&#8217;uko Leta<strong> <\/strong>y\u2019u Rwanda itangaje ko<br>ifitanye ubuhuzabikorwa mu by&#8217;umutekano n\u2019umutwe wa AFC\/M23, Perezida wa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo na we yasubije kuri uyu wa Gatandatu ko igihe cyo gusaba no kwinginga kirangiye ahubwo hakurikiyeho gushyira mu bikorwa ibyo buri muntu yemeye.<\/p>\n\n\n\n<p>U Rwanda ruvuga ko guhuza ibikorwa na AFC\/M23 bishingiye ku nyungu zihuriweho zo kurinda Abatutsi bamaze igihe bibasirwa na FDLR hamwe n\u2019indi mitwe yitwaje intwaro ikorera mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).<\/p>\n\n\n\n<p>Mu ijambo Perezida Tshisekedi yavuze atangiza gahunda y&#8217;ibiganiro bigamije gusasa inzobe, bizakorwa hose muri Congo Kinshasa, yaboneyeho kugira icyo avuga ku nyandiko Ambasaderi w&#8217;u Rwanda muri Amerika (USA), Mathilde Mukantabana, yatangarije Inteko y&#8217;icyo gihugu ku wa 22 Mutarama 2026.<\/p>\n\n\n\n<p>Amb. Mukantabana yasomye iyo nyandiko avuga ko u Rwanda ruhuza ibikorwa na AFC\/M23 ku mpamvu zo &#8216;kurinda Abanyekongo b&#8217;Abatutsi bahohoterwa na Leta yabo hifashishijwe FDLR&#8217;, umutwe w&#8217;Abanyarwanda bari muri Congo bashinjwa gukora Jenoside mu Rwanda.&#8221;<\/p>\n\n\n\n<p>Indi mpamvu u Rwanda rusobanura yo guhuza ibikorwa na AFC\/M23 ijyanye no kurinda Umutekano warwo, kuko ishima uyu mutwe kuba uhagaze ku mupaka wose w&#8217;iburengerazuba u Rwanda rusangiye na Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, nk&#8217;uko byashimangiwe na Minisitiri w&#8217;Ububanyi n&#8217;Amahanga w&#8217;u Rwanda, Olivier Nduhungirehe kuri uyu Gatanu.<\/p>\n\n\n\n<p>Ibi ariko Perezida wa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, F\u00e9lix Antoine Tshisekedi ntabikozwa, akaba yagize ati &#8220;Uku kwemera(k&#8217;u Rwanda) gutangajwe ni intambwe y&#8217;ingenzi cyane kuko bigabanya umwanya wo guhakana, bikerekana uruhare(rwarwo), kandi bigatuma buri muntu ava ku gusaba yinginga ahubwo hagashyirwa mu bikorwa ingamba, zaba amahame mpuzamahanga, zaba imyanzuro y&#8217;Akanama (ka LONI) gashinzwe Umutekano, ndetse n&#8217;amasezerano ya politiki yemejwe ku bushake.&#8221;<\/p>\n\n\n\n<p>Perezida Tshisekedi yakomeje agira ati &#8220;Ariko munyemerere nsobanure neza iby&#8217;iyi ngingo, nta mpamvu n&#8217;imwe, nta nkuru n&#8217;imwe, nta n&#8217;igisobanuro na kimwe cyaba impamvu ishingiye ku mutekano, bishobora gushyigikira kwigarurira ku ngufu, gushyiraho ubutegetsi bubangikanye n&#8217;ubundi, kwimura abantu ku ngufu, cyangwa gusahura umutungo, hagamijwe guhungabanya Leta igize Umuryango w\u2019Abibumbye.\u201d<\/p>\n\n\n\n<p>Perezida Tshisekedi avuga ko n&#8217;ubwo ibiganiro n&#8217;ubusabane bizaba hose muri Congo, abaregwa ibyaha byo kwica Abanyekongo batari mu bazategwa amatwi.<br><br><\/p>\n\n\n\n<p><\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>Nyuma y&#8217;uko Leta y\u2019u Rwanda itangaje koifitanye ubuhuzabikorwa mu by&#8217;umutekano n\u2019umutwe wa AFC\/M23, Perezida wa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo na we yasubije kuri uyu wa Gatandatu ko igihe cyo&hellip;<\/p>\n","protected":false},"author":2,"featured_media":3395,"comment_status":"open","ping_status":"open","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"footnotes":""},"categories":[1,2,3,4,5],"tags":[],"class_list":["post-3394","post","type-post","status-publish","format-standard","has-post-thumbnail","hentry","category-ahabanza","category-amakuru","category-politike","category-ububanyi-namahanga","category-umutekano"],"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/kigaliinfo.com\/kinya\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/3394","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/kigaliinfo.com\/kinya\/wp-json\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/kigaliinfo.com\/kinya\/wp-json\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/kigaliinfo.com\/kinya\/wp-json\/wp\/v2\/users\/2"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/kigaliinfo.com\/kinya\/wp-json\/wp\/v2\/comments?post=3394"}],"version-history":[{"count":2,"href":"https:\/\/kigaliinfo.com\/kinya\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/3394\/revisions"}],"predecessor-version":[{"id":3397,"href":"https:\/\/kigaliinfo.com\/kinya\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/3394\/revisions\/3397"}],"wp:featuredmedia":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/kigaliinfo.com\/kinya\/wp-json\/wp\/v2\/media\/3395"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/kigaliinfo.com\/kinya\/wp-json\/wp\/v2\/media?parent=3394"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/kigaliinfo.com\/kinya\/wp-json\/wp\/v2\/categories?post=3394"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/kigaliinfo.com\/kinya\/wp-json\/wp\/v2\/tags?post=3394"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}