{"id":3343,"date":"2026-01-21T12:31:14","date_gmt":"2026-01-21T12:31:14","guid":{"rendered":"https:\/\/kigaliinfo.com\/kinya\/?p=3343"},"modified":"2026-01-21T12:31:15","modified_gmt":"2026-01-21T12:31:15","slug":"u-burusiya-burifuza-guhuza-u-rwanda-na-congo-kuko-intambara-itazarangira-vuba","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/kigaliinfo.com\/kinya\/2026\/01\/21\/u-burusiya-burifuza-guhuza-u-rwanda-na-congo-kuko-intambara-itazarangira-vuba\/","title":{"rendered":"U Burusiya burifuza guhuza u Rwanda na Congo kuko &#8216;intambara itazarangira vuba&#8217;"},"content":{"rendered":"\n<p>U Burusiya bwatangaje ko bwiteguye gutanga umusanzu wo kumvikanisha Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo(DRC) n&#8217;u Rwanda mu gihe bwabisabwa, kuko bubona ko intambara idateze kurangira vuba.<\/p>\n\n\n\n<p>Mu kiganiro yahaye Itangazamakuru kuri uyu wa Kabiri tariki 20 Mutarama 2026, Minisitiri w&#8217;Ububanyi n&#8217;amahanga w&#8217;u Burusiya, Sergei Lavrov, yavuze ko igihugu cye cyiteguye guhuza impande zihanganye mu burasirazuba bwa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, kugira ngo ako gace kagarukemo amahoro.<\/p>\n\n\n\n<p>Lavrov avuga ko n&#8217;ubwo habayeho ibiganiro by&#8217;amahoro mu mirwa mikuru y&#8217;ibihugu bitandukanye guhera i Nairobi muri Kenya, i Luanda muri Angola, i Doha muri Qatar ndetse n&#8217;i Washington muri Amerika, izi ngufu zose ngo ntacyo zizageraho vuba kubera ibibazo bisanzweho bitigeze bibonerwa ibisubizo.<\/p>\n\n\n\n<p>BBC yanditse iyi nkuru kuri Lavrov ugira ati &#8220;Dusanzwe dufitanye umubano mwiza na Congo ndetse n&#8217;u Rwanda, kandi turifuza kubona amakimbirane hagati y&#8217;ibihugu byombi arangira, ariko mvugishije ukuri, ibijyanye n&#8217;uko iyi ntambara yaba irimo kurangira vuba aha, nta birimo. Mu gihe twasabwa kuba umuhuza, ntawe tuzahakanira&#8221;.<\/p>\n\n\n\n<p>Muri icyo kiganiro n&#8217;abanyamakuru, Lavrov yabajijwe impamvu abona kugeza ubu intambara ihanganishije Umutwe wa M23 na Leta ya Congo itarangira burundu, nyamara amasezerano y&#8217;amahoro aheruka gushyirwaho umukono i Washington hagati ya Perezida F\u00e9lix Tshisekedi wa DR Congo na Perezida Paul Kagame w&#8217;u Rwanda.<\/p>\n\n\n\n<p>Lavrov yasubije agira ati &#8220;Ku bijyanye n&#8217;umuhate wa Donald Trump wavuze ko intambara muri Congo iri mu zigera ku munani ku isi amaze kurangiza, ariko wibuke ko yaje kwisubira akavuga ko iyi ntambara yongeye kwaduka.&#8221;<\/p>\n\n\n\n<p>Mu bivugwaho gukomeza intambara mu burasirazuba bwa Congo hari ugushinjanya hagati y&#8217;icyo gihugu n&#8217;u Rwanda, aho Leta ya Kinshasa ivuga ko rutera inkunga umutwe wa M23, u Rwanda na rwo rukavuga ko Congo icumbikiye kandi ifasha umutwe wa FDLR &#8216;ugamije kuruhungabanyiriza umutekano.&#8217;<\/p>\n\n\n\n<p>Lavrov avuga ko n&#8217;ubwo AFC\/M23 itemewe n&#8217;amategeko, ariko ngo ni abarwanyi bafite imbaraga ku buryo kubanesha atari ibya vuba aha, akaba ari ho ahera avuga ko mu gihe u Burusiya bwasabwa umusanzu wo kugarukana amahoro, bwatangira kureba icyakorwa.<\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>U Burusiya bwatangaje ko bwiteguye gutanga umusanzu wo kumvikanisha Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo(DRC) n&#8217;u Rwanda mu gihe bwabisabwa, kuko bubona ko intambara idateze kurangira vuba. Mu kiganiro yahaye Itangazamakuru&hellip;<\/p>\n","protected":false},"author":2,"featured_media":3344,"comment_status":"open","ping_status":"open","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"footnotes":""},"categories":[1,2,76,3,4],"tags":[],"class_list":["post-3343","post","type-post","status-publish","format-standard","has-post-thumbnail","hentry","category-ahabanza","category-amakuru","category-incamake","category-politike","category-ububanyi-namahanga"],"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/kigaliinfo.com\/kinya\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/3343","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/kigaliinfo.com\/kinya\/wp-json\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/kigaliinfo.com\/kinya\/wp-json\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/kigaliinfo.com\/kinya\/wp-json\/wp\/v2\/users\/2"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/kigaliinfo.com\/kinya\/wp-json\/wp\/v2\/comments?post=3343"}],"version-history":[{"count":1,"href":"https:\/\/kigaliinfo.com\/kinya\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/3343\/revisions"}],"predecessor-version":[{"id":3345,"href":"https:\/\/kigaliinfo.com\/kinya\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/3343\/revisions\/3345"}],"wp:featuredmedia":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/kigaliinfo.com\/kinya\/wp-json\/wp\/v2\/media\/3344"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/kigaliinfo.com\/kinya\/wp-json\/wp\/v2\/media?parent=3343"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/kigaliinfo.com\/kinya\/wp-json\/wp\/v2\/categories?post=3343"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/kigaliinfo.com\/kinya\/wp-json\/wp\/v2\/tags?post=3343"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}