{"id":3181,"date":"2025-12-25T14:50:27","date_gmt":"2025-12-25T14:50:27","guid":{"rendered":"https:\/\/kigaliinfo.com\/kinya\/?p=3181"},"modified":"2025-12-25T14:50:28","modified_gmt":"2025-12-25T14:50:28","slug":"katedarari-ya-miliyari-40-igiye-kubakwa-muri-2026-ahahoze-gereza-ya-1930","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/kigaliinfo.com\/kinya\/2025\/12\/25\/katedarari-ya-miliyari-40-igiye-kubakwa-muri-2026-ahahoze-gereza-ya-1930\/","title":{"rendered":"Katedarari ya miliyari 40 igiye kubakwa muri 2026 ahahoze gereza ya 1930"},"content":{"rendered":"\n<p>Arkidiyosezi ya Kigali yasabye abayoboke ba Kiliziya Gatolika by\u2019umwihariko abasengera muri Katedarari yitiriwe Mutagatifu Mikayire (Saint Michel) kwitegura no gutanga umusanzu wabo ku mushinga wo kubaka Katedarali nshya ya Kigali ahahoze gereza nkuru yitwaga 1930.<\/p>\n\n\n\n<p>Iyi Katedarali biteganyijwe ko imirimo yo kuyubaka izatangira mu mwaka mushya wa 2026, ikazaba ijyanye n&#8217;Igishushanyo mbonera cy&#8217;Umujyi wa Kigali hamwe n&#8217;icyerekezo 2050, kandi ikaba igomba kugira ibirango by&#8217;umuco n&#8217;amateka by&#8217;u Rwanda, nko kuba izagaragaza ko hahoze gereza nkuru yashinzwe n&#8217;abakoroni mu 1930.<\/p>\n\n\n\n<p>Umushinga wo gutangira kubaka Katedarali y&#8217;icyerekezo mu Rwanda watangajwe na Antoine Cardinal Kambanda, Arkiyepiskopi wa Kigali, mu Misa y\u2019Igitaramo cya Noheri ku mugoroba wo kuri uyu wa 24 Ukuboza 2025, ikaba yabereye muri Paruwasi Katedarali isanzweho ya Mutagatifu Mikayire mu Kiyovu.<\/p>\n\n\n\n<p>Karidinali Kambanda yavuze ko uyu mushinga urimo gushyirwamo imbaraga nyinshi, aho yavuze ko inyubako ya Katedarali isanzweho imaze imyaka 50 kandi nta bushobozi igifite bwo kwakira abantu benshi (ikaba yakira misa zigera kuri 4 mu minsi mikuru kubera ubwinshi bw&#8217;abayigana).<\/p>\n\n\n\n<p>Karidinali Kambanda yagize ati \u201cIyo turebye Katedarali yacu, birumvikana ko hashize imyaka igera kuri 50. Ni ukuvuga ko kuva muri 1976 ari bwo Noheri yizihijwe bwa mbere ku ntebe y\u2019Umwepiskopi hano muri paruwasi ya Mutagatifu Michel, Kiliziya yabaye nto nk\u2019uko mubizi, ntikijyanye n\u2019igihe.\u201d<\/p>\n\n\n\n<figure class=\"wp-block-image size-full\"><img loading=\"lazy\" decoding=\"async\" width=\"859\" height=\"513\" src=\"https:\/\/kigaliinfo.com\/kinya\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2025\/12\/FB_IMG_1766661642326.jpg\" alt=\"\" class=\"wp-image-3183\" srcset=\"https:\/\/kigaliinfo.com\/kinya\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2025\/12\/FB_IMG_1766661642326.jpg 859w, https:\/\/kigaliinfo.com\/kinya\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2025\/12\/FB_IMG_1766661642326-300x179.jpg 300w, https:\/\/kigaliinfo.com\/kinya\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2025\/12\/FB_IMG_1766661642326-768x459.jpg 768w\" sizes=\"auto, (max-width: 859px) 100vw, 859px\" \/><\/figure>\n\n\n\n<p>Karidinali Kambanda ashimira Leta y\u2019u Rwanda na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, by&#8217;umwihariko kubera ikibanza yahaye Kiliziya kugira ngo cyubakwemo Katederali nshya, akaba yavuze ko izafasha benshi kujya bateranira hamwe mu gihe bari mu masengesho no mu minsi mikuru.<\/p>\n\n\n\n<p>Karidinali asaba abakristu bose, by\u2019umwihariko abo muri Arkidiyosezi ya Kigali, gutangira kwitegura no kugira uruhare kuri iyo nyubako nini, aho buri wese asabwa umusanzu uko abishoboye.<\/p>\n\n\n\n<p>Yagize ati\u201cDutangire kwegera Padiri Mukuru, ufite itafari arizane, twubake Kiliziya ibereye Umujyi wa Kigali urimo gutera imbere.\u201d<\/p>\n\n\n\n<p>Biteganyijwe ko iyi Kiliziya nshya izajya yakira abantu nibura ibihumbi bitanu bicaye, ikagira n\u2019imbuga nini ku buryo mu bihe by\u2019iminsi mikuru ngo izajya yakira abantu bari hagati y\u2019ibihumbi 10 n\u2019ibihumbi 20.<\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>Arkidiyosezi ya Kigali yasabye abayoboke ba Kiliziya Gatolika by\u2019umwihariko abasengera muri Katedarari yitiriwe Mutagatifu Mikayire (Saint Michel) kwitegura no gutanga umusanzu wabo ku mushinga wo kubaka Katedarali nshya ya Kigali&hellip;<\/p>\n","protected":false},"author":2,"featured_media":3182,"comment_status":"open","ping_status":"open","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"footnotes":""},"categories":[1,2,76,28],"tags":[],"class_list":["post-3181","post","type-post","status-publish","format-standard","has-post-thumbnail","hentry","category-ahabanza","category-amakuru","category-incamake","category-iyobokamana"],"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/kigaliinfo.com\/kinya\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/3181","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/kigaliinfo.com\/kinya\/wp-json\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/kigaliinfo.com\/kinya\/wp-json\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/kigaliinfo.com\/kinya\/wp-json\/wp\/v2\/users\/2"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/kigaliinfo.com\/kinya\/wp-json\/wp\/v2\/comments?post=3181"}],"version-history":[{"count":1,"href":"https:\/\/kigaliinfo.com\/kinya\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/3181\/revisions"}],"predecessor-version":[{"id":3184,"href":"https:\/\/kigaliinfo.com\/kinya\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/3181\/revisions\/3184"}],"wp:featuredmedia":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/kigaliinfo.com\/kinya\/wp-json\/wp\/v2\/media\/3182"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/kigaliinfo.com\/kinya\/wp-json\/wp\/v2\/media?parent=3181"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/kigaliinfo.com\/kinya\/wp-json\/wp\/v2\/categories?post=3181"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/kigaliinfo.com\/kinya\/wp-json\/wp\/v2\/tags?post=3181"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}