{"id":3179,"date":"2025-12-23T11:26:36","date_gmt":"2025-12-23T11:26:36","guid":{"rendered":"https:\/\/kigaliinfo.com\/kinya\/?p=3179"},"modified":"2025-12-23T11:26:37","modified_gmt":"2025-12-23T11:26:37","slug":"dore-ibihugu-29-birimo-nu-rwanda-aho-abambasaderi-ba-usa-bahamagajwe","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/kigaliinfo.com\/kinya\/2025\/12\/23\/dore-ibihugu-29-birimo-nu-rwanda-aho-abambasaderi-ba-usa-bahamagajwe\/","title":{"rendered":"Dore ibihugu 29 birimo n&#8217;u Rwanda, aho abambasaderi ba USA bahamagajwe"},"content":{"rendered":"\n<p>Leta zunze Ubumwe za Amerika(USA) zasabye abazihagarariye (abambasaderi n&#8217;abakozi bakuru ba za ambasade) bari mu bihugu 29 byo hirya no hino ku isi, birimo n&#8217;u Rwanda, kuva mu nshingano zabo bitarenze ukwezi gutaha kwa Mutarama 2025.<\/p>\n\n\n\n<p>Guhamagaza abo bambasaderi ba USA byatewe n&#8217;uko bari barashyizweho na Perezida Joe Biden wasimbuwe na Trump kuva mu ntango z&#8217;uyu mwaka ugiye kurangira wa 2025.<\/p>\n\n\n\n<p>Ibihugu byarimo abambasaderi ba USA bahamagajwe, duhereye ku bya Afurika, ni Burundi, Cameroun, Cap-Verde, Gabon, C\u00f4te d\u2019Ivoire, Madagascar, Ibirwa bya Mauritius, Niger, Nigeria, Rwanda, S\u00e9n\u00e9gal, Somalia, Uganda, Misiri na Algeria.<\/p>\n\n\n\n<p>Ku mugabane wa Aziya ibihugu byahamagajwemo abambasaderi ba USA ni Fidji, Laos, Ibirwa bya Marshall, Papouasie-Nouvelle-Guin\u00e9e, Philippines, Vietnam, Nepal na Sri Lanka.<\/p>\n\n\n\n<p>Ibihugu by&#8217;i Burayi byavanywemo abahagarariye USA ni Arm\u00e9nia, Macedonia, Mont\u00e9n\u00e9gro na Slovaquie, mu gihe ibyo ku mugabane wa Amerika (y&#8217;Epfo) ari Guatemala na Suriname.<\/p>\n\n\n\n<p>Umuryango(Union) uhuza Abambasaderi ba USA hirya no hino ku isi uvuga ko icyizere abaturage b&#8217;icyo gihugu bajyaga bagirira Leta yabo gishobora kugabanuka, bitewe n&#8217;uko gutakaza imirimo hamwe n&#8217;izi mpinduka zitigeze zibaho mu mateka y&#8217;iki gihugu.<\/p>\n\n\n\n<p>Leta ya Donald Trump ikomeje n&#8217;amavugurura yo kugabanya amafaranga itanga ku bihugu bitandukanye, mu rwego rwo kwirinda gusesagura ahubwo ikita ku benegihugu by&#8217;umwihariko, aho yahereye ku guhagarika gahunda z&#8217;Ikigega cya Amerika gishinzwe Iterambere(USAID) mu ntango z&#8217;uyu mwaka, ndetse ikaba yaratangiye gucutsa ibihugu by&#8217;i Burayi ku bijyanye n&#8217;inkunga ya gisirikare byahabwaga.<\/p>\n\n\n\n<p>Ibi byose Leta ya USA ikaba yabikubiye mu ntero igira iti &#8220;Americans First&#8221;, bivuze ngo &#8216;Abanyamerika ku isonga&#8217; mu bagomba kubanza kwitabwaho.<\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>Leta zunze Ubumwe za Amerika(USA) zasabye abazihagarariye (abambasaderi n&#8217;abakozi bakuru ba za ambasade) bari mu bihugu 29 byo hirya no hino ku isi, birimo n&#8217;u Rwanda, kuva mu nshingano zabo&hellip;<\/p>\n","protected":false},"author":2,"featured_media":3176,"comment_status":"open","ping_status":"open","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"footnotes":""},"categories":[1,2,76,3,4],"tags":[],"class_list":["post-3179","post","type-post","status-publish","format-standard","has-post-thumbnail","hentry","category-ahabanza","category-amakuru","category-incamake","category-politike","category-ububanyi-namahanga"],"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/kigaliinfo.com\/kinya\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/3179","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/kigaliinfo.com\/kinya\/wp-json\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/kigaliinfo.com\/kinya\/wp-json\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/kigaliinfo.com\/kinya\/wp-json\/wp\/v2\/users\/2"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/kigaliinfo.com\/kinya\/wp-json\/wp\/v2\/comments?post=3179"}],"version-history":[{"count":1,"href":"https:\/\/kigaliinfo.com\/kinya\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/3179\/revisions"}],"predecessor-version":[{"id":3180,"href":"https:\/\/kigaliinfo.com\/kinya\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/3179\/revisions\/3180"}],"wp:featuredmedia":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/kigaliinfo.com\/kinya\/wp-json\/wp\/v2\/media\/3176"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/kigaliinfo.com\/kinya\/wp-json\/wp\/v2\/media?parent=3179"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/kigaliinfo.com\/kinya\/wp-json\/wp\/v2\/categories?post=3179"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/kigaliinfo.com\/kinya\/wp-json\/wp\/v2\/tags?post=3179"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}