{"id":3071,"date":"2025-12-03T12:27:53","date_gmt":"2025-12-03T12:27:53","guid":{"rendered":"https:\/\/kigaliinfo.com\/kinya\/?p=3071"},"modified":"2025-12-03T12:39:06","modified_gmt":"2025-12-03T12:39:06","slug":"rib-yafunze-umusore-wasambanyije-umukobwa-wamwishyiriye-ahimana-nababyeyi","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/kigaliinfo.com\/kinya\/2025\/12\/03\/rib-yafunze-umusore-wasambanyije-umukobwa-wamwishyiriye-ahimana-nababyeyi\/","title":{"rendered":"RIB yavuze iby&#8217;umwana w&#8217;umukobwa wasambanye ahimana n&#8217;ababyeyi"},"content":{"rendered":"\n<p>Umuvugizi w\u2019Urwego rw\u2019Ubugenzacyaha (RIB), Dr Murangira Thierry, agira inama ababyeyi kukoresha imbaraga z&#8217;umurengera mu guhana abana, aho atanga urugero ku mwana w&#8217;umukobwa wishyiriye umuhungu umuruta akanishyurira lodge uwo musore kugira ngo basambane, agamije guhimana n&#8217;ababyeyi be bari bamaze kumuhana.<\/p>\n\n\n\n<p>Ni umukobwa utaruzuza imyaka 18 y&#8217;amavuko, atuye i Kimisagara muri Nyarugenge akaba ari na ho yiga. Ku mugoroba umwe musaza we yamubonye ahagararanye n&#8217;umuhungu umuruta ku muhanda, ni ko kujya kumurega iwabo.<\/p>\n\n\n\n<p>Umukobwa yageze iwabo ababyeyi bamubwira ko igituma yirata akajya no guhagararana n&#8217;abahungu ku muhanda ari imisatsi ye hamwe no kwambara amajipo magufi.<\/p>\n\n\n\n<p>Abo babyeyi bahereyeko bogosha umusatsi wose w&#8217;uwo mwana w&#8217;umukobwa ku buryo asigarana uruhara(igipara), ndetse bamuciraho ijipo, bukeye bamuha amafaranga 6,000Frw ngo ajye ku ishuri kugura indi jipo ariko ndende.<\/p>\n\n\n\n<p>Umukobwa ageze ku marembo y\u2019ishuri abandi bamuha inkwenene (baramuserereza) bagira bati &#8220;Byagenze bite kugira ngo uze ku ishuri n\u2019urwo ruhara!&#8221;<\/p>\n\n\n\n<p>Umutangabuhamya uzi iwabo w&#8217;uwo mwana w&#8217;umukobwa yakomeje abwira KIGALIINFO ko uwo mukobwa yagize ipfunwe ntiyakomeza ngo yinjire mu ishuri, ahubwo yahise ahamagara wa muhungu w\u2019inshuti ye babonaniye ku muhanda ngo &#8220;aze amubwire ibimubayeho.&#8221;<\/p>\n\n\n\n<p>Umuhungu ngo yabwiye umukobwa ko nta mafaranga afite yo kuza aho ari, &#8220;noneho wa mukobwa kuko yari agifite ya mafaranga yo kugura ijipo, akuraho itike asanga umusore i Nyamirambo.&#8221;<\/p>\n\n\n\n<p>Umukobwa agezeyo umuhungu amubaza impamvu atagiye ku ishuri, undi ati \u2018ngwino dushake ahantu hiherereye mbikubwire neza.&#8217;<\/p>\n\n\n\n<p>Bagiye muri \u2018lodge(icumbi)\u2019 barasambana bisabwe n&#8217;umukobwa kuko yabwiraga umusore ko afite amafaranga 5,000Frw yari asigaranye amaze gukuraho itike ya moto yamuvanye i Kimisagara.<\/p>\n\n\n\n<p>Nyuma yaho iperereza ryakozwe na RIB bisabwe n&#8217;ababyeyi b&#8217;uwo mukobwa wageze iwabo asa n&#8217;uwasambanijwe, ryagaragaje ko wa musore wari uhagararanye na we ku muhanda ari we wamusambanyije, ni ko kumushakisha, arafatwa arafungwa.<\/p>\n\n\n\n<p>Ubutumwa bw&#8217;Ubugenzacyaha(RIB)<\/p>\n\n\n\n<p>Mu kiganiro RIB yagiranye n\u2019Abanyamakuru ku wa 01 Ukuboza 2025, Umuvugizi w&#8217;uru rwego, Dr Thierry B Murangira yasobanuye ko ihohoterwa rishingiye ku gitsina hari aho rikorwa rigizwemo uruhare no kudakenga kw\u2019ababyeyi bamwe na bamwe.<\/p>\n\n\n\n<p>Ni ubutumwa Dr Murangira yatanze muri iki gihe u Rwanda rufatanyije n&#8217;amahanga mu bukangurambaga bw\u2019iminsi 16 yo kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina.<\/p>\n\n\n\n<p>Dr Murangira atanga urugero kuri uwo mwana w\u2019umukobwa utaruzuza imyaka 18 y&#8217;amavuko wasambanyijwe n\u2019umuhungu umuruta bitewe n\u2019igihano iwabo bari bamuhaye. Avuga ko gukorera uwo mwana itoteza ari byo byamuteye gutangira guhima ababyeyi akajya gushaka abamusambanya.<\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>Umuvugizi w\u2019Urwego rw\u2019Ubugenzacyaha (RIB), Dr Murangira Thierry, agira inama ababyeyi kukoresha imbaraga z&#8217;umurengera mu guhana abana, aho atanga urugero ku mwana w&#8217;umukobwa wishyiriye umuhungu umuruta akanishyurira lodge uwo musore kugira&hellip;<\/p>\n","protected":false},"author":2,"featured_media":3072,"comment_status":"open","ping_status":"open","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"footnotes":""},"categories":[1,2,8,76],"tags":[],"class_list":["post-3071","post","type-post","status-publish","format-standard","has-post-thumbnail","hentry","category-ahabanza","category-amakuru","category-imibereho","category-incamake"],"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/kigaliinfo.com\/kinya\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/3071","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/kigaliinfo.com\/kinya\/wp-json\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/kigaliinfo.com\/kinya\/wp-json\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/kigaliinfo.com\/kinya\/wp-json\/wp\/v2\/users\/2"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/kigaliinfo.com\/kinya\/wp-json\/wp\/v2\/comments?post=3071"}],"version-history":[{"count":3,"href":"https:\/\/kigaliinfo.com\/kinya\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/3071\/revisions"}],"predecessor-version":[{"id":3077,"href":"https:\/\/kigaliinfo.com\/kinya\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/3071\/revisions\/3077"}],"wp:featuredmedia":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/kigaliinfo.com\/kinya\/wp-json\/wp\/v2\/media\/3072"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/kigaliinfo.com\/kinya\/wp-json\/wp\/v2\/media?parent=3071"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/kigaliinfo.com\/kinya\/wp-json\/wp\/v2\/categories?post=3071"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/kigaliinfo.com\/kinya\/wp-json\/wp\/v2\/tags?post=3071"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}