{"id":2999,"date":"2025-11-19T19:44:49","date_gmt":"2025-11-19T19:44:49","guid":{"rendered":"https:\/\/kigaliinfo.com\/kinya\/?p=2999"},"modified":"2025-11-19T19:50:56","modified_gmt":"2025-11-19T19:50:56","slug":"igishushanyo-mbonera-cyumujyi-wa-kigali-kizaba-cyakemuye-akajagari-mu-myaka-itandatu","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/kigaliinfo.com\/kinya\/2025\/11\/19\/igishushanyo-mbonera-cyumujyi-wa-kigali-kizaba-cyakemuye-akajagari-mu-myaka-itandatu\/","title":{"rendered":"Igishushanyo mbonera cy\u2019Umujyi wa Kigali kizaba cyakemuye akajagari mu myaka itandatu"},"content":{"rendered":"\n<p>Uduce dutandukanye tw\u2019i Kigali dutuweho mu bucucike, dufite imyaka irindwi kuva muri 2024-2031 kugira ngo tube twashyizwemo imiturire igezweho, igizwe n\u2019inzu zigeretse inshuri imwe, nk\u2019uko Igishushanyo mbonera cy\u2019uyu mujyi kibigaragaza.<\/p>\n\n\n\n<p>Abatuye muri ibyo bice baganiriye na KIGALIINFO bavuga ko batazi uko bizagenda kuko Leta yababujije kongera kubaka mu bibanza byabo.<\/p>\n\n\n\n<p>Ibi babibuzwa na Politiki y\u2019imiturire mu mijyi y\u2019u Rwanda itemerera abatuye mu kajagari kongera kwiyubakira, ahubwo ko abashoramari ari bo bazajya bubakira Leta inzu, hanyuma izigurishe cyangwa izikodeshe ku bantu bose bazifuza, ariko hakagira imiryango igenerwa abatanze ubutaka bwabo.<\/p>\n\n\n\n<p>Uwitwa Nyiraneza na mugenzi we barimo gucururiza mu isoko ryo ku Gisozi, bavuga ko imyaka itandatu basigaranye kugira ngo babe bavuye mu nzu batuyemo hagamijwe kubaka izigezweho, yatangiye kubatera impungenge z\u2019aho bazerekeza.<\/p>\n\n\n\n<p>Nyiraneza akaba agira ati \u201cNtabyo twari tuzi ko mu myaka itandatu tuzaba twavuye hano, ariko se, nta kuntu bazaza bakagura aho dutuye tukigendera, tukajya kugura ahandi hatari mu mujyi! Icyifuzo cyacu ni uko batugurira tukajya gutura ahandi.\u201d<\/p>\n\n\n\n<p>Umusaza witwa Sylvestre Gakwaya na we utuye ku Gisozi, avuga ko yiteguye kubaka inzu igezweho mu kibanza cye mu gihe Leta yaba ibimwemereye, ariko abaturanyi be badafite ubushobozi bwo kwiyubakira bakaba bemera gutanga ubutaka bukubakwaho inzu zikomeye, hanyuma bakazahabwamo imiryango nk\u2019ingurane y\u2019ubutaka bwabo.<\/p>\n\n\n\n<p>Uwitwa Uwamahoro Claudine we yifuza kuzahabwa inzu ingana nk\u2019iyo asanganywe, uwayimwubakiye akaba yafata iyo hejuru cyangwa iyo hasi, ariko we (Uwamahoro) ntagire ubuso na buto ahomba.<\/p>\n\n\n\n<p>Minisitiri w&#8217;Ibikorwaremezo, Dr Jimmy Gasore, aherutse gusobanurira Inteko ishinga Amategeko Politiki y&#8217;Imiturire mu mijyi, avuga ko Leta irimo gushaka abafatanyabikorwa bazashora imari mu kubakira abaturage inzu ziciriritse.<\/p>\n\n\n\n<p>Dr Gasore agira ati \u201cImbaraga ubu turimo kuzishyira mu kuvugurura imiturire(rehousing) aho kubishyura bakajya gushaka ahandi, ahubwo bahita bubakirwa neza aho bari batuye ariko batimutse ngo bave aho bari bamenyereye, kuko hari gihe umwimura ugasanga kongera kumenyera aho yimukiye bimugora.\u201d<\/p>\n\n\n\n<p>Uyu Minisitiri w\u2019Ibikorwa remezo avuga ko Leta izajya iha ubutaka abashoramari bubaka inzu, zamara kubakwa abatanze ubutaka bagahabwamo imiryango, izisigaye \u2018zikagurishwa kuri make\u2019 kugira ngo igiciro cy\u2019ubukode kigabanuke.\u201d<\/p>\n\n\n\n<p>Dr Jimmy Gasore, asobanura ibyiciro by&#8217;inzu ziciriritse zizubakirwa abaturage, ko zizajya zigurwa guhera kuri miliyoni 25 kugera kuri 40 hashingiwe ku mubare w&#8217;ibyumba biyigize, ariko ko abatazashobora kugura cyangwa gukodesha muri izo nzu bwite, hari n&#8217;iza rusange abantu badafite amikoro ahagije \u2018bazajya bashyiramo ibitanda bakaryama\u2019.<\/p>\n\n\n\n<p>Kugeza ubu abatuye mu mijyi y\u2019u Rwanda bararenga miliyoni 3 n\u2019ibihumbi 700 nk\u2019uko ibarura rusange ryakozwe muri 2022 ribivuga, muri bo Umujyi wa Kigali ukaba wihariye miliyoni 1 n\u2019ibihumbi birenga 700. 87% by\u2019abaturage bawo bari mu mujyi, mu gihe 13% ari bo batuye mu cyaro cyawo.<\/p>\n\n\n\n<p>Umujyi wa Kigali uvuga ko hafi 60% by\u2019abaturage bawo batuye mu kajagari, ukaba uteganya ko bitarenze umwaka wa 2035 iyo miturire mibi izaba igeze kuri 20% igabanuka.<\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>Uduce dutandukanye tw\u2019i Kigali dutuweho mu bucucike, dufite imyaka irindwi kuva muri 2024-2031 kugira ngo tube twashyizwemo imiturire igezweho, igizwe n\u2019inzu zigeretse inshuri imwe, nk\u2019uko Igishushanyo mbonera cy\u2019uyu mujyi kibigaragaza.&hellip;<\/p>\n","protected":false},"author":2,"featured_media":3002,"comment_status":"open","ping_status":"open","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"footnotes":""},"categories":[1,2,8,76],"tags":[],"class_list":["post-2999","post","type-post","status-publish","format-standard","has-post-thumbnail","hentry","category-ahabanza","category-amakuru","category-imibereho","category-incamake"],"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/kigaliinfo.com\/kinya\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/2999","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/kigaliinfo.com\/kinya\/wp-json\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/kigaliinfo.com\/kinya\/wp-json\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/kigaliinfo.com\/kinya\/wp-json\/wp\/v2\/users\/2"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/kigaliinfo.com\/kinya\/wp-json\/wp\/v2\/comments?post=2999"}],"version-history":[{"count":1,"href":"https:\/\/kigaliinfo.com\/kinya\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/2999\/revisions"}],"predecessor-version":[{"id":3001,"href":"https:\/\/kigaliinfo.com\/kinya\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/2999\/revisions\/3001"}],"wp:featuredmedia":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/kigaliinfo.com\/kinya\/wp-json\/wp\/v2\/media\/3002"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/kigaliinfo.com\/kinya\/wp-json\/wp\/v2\/media?parent=2999"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/kigaliinfo.com\/kinya\/wp-json\/wp\/v2\/categories?post=2999"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/kigaliinfo.com\/kinya\/wp-json\/wp\/v2\/tags?post=2999"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}