{"id":2984,"date":"2025-11-11T17:10:26","date_gmt":"2025-11-11T17:10:26","guid":{"rendered":"https:\/\/kigaliinfo.com\/kinya\/?p=2984"},"modified":"2025-11-11T18:16:24","modified_gmt":"2025-11-11T18:16:24","slug":"ibura-ryumuriro-ku-cyumweru-ryaturutse-ku-miyoboro-u-rwanda-rusangiye-nakarere-reg","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/kigaliinfo.com\/kinya\/2025\/11\/11\/ibura-ryumuriro-ku-cyumweru-ryaturutse-ku-miyoboro-u-rwanda-rusangiye-nakarere-reg\/","title":{"rendered":"Ibura ry&#8217;umuriro ku cyumweru ryaturutse ku miyoboro u Rwanda rusangiye n&#8217;Akarere-REG"},"content":{"rendered":"\n<p>Ikigo gishinzwe Ingufu mu Rwanda (REG) cyatangarije KIGALIINFO ko ibura ry&#8217;umuriro ryabayeho ku mugoroba wo ku Cyumweru tariki 09 Ugushyingo 2025 mu Gihugu hose, ryaturutse ku miyoboro u Rwanda rusangiye n&#8217;ibindi bihugu byo muri aka Karere ruherereyemo.<\/p>\n\n\n\n<p>Umuvugizi wa REG, Geoffrey Zawadi, yirinze kugira aho atunga agatoki kuko ngo&nbsp;hakirimo gukorwa iperereza kuri ibyo bibazo by&#8217;umuriro wabuze mu Rwanda no mu bihugu bituranye na rwo bisangiye amasoko y&#8217;ingufu z&#8217;amashanyarazi.<\/p>\n\n\n\n<p>Yagize ati &#8220;Hari imiyoboro y&#8217;amashanyarazi duhuriraho n&#8217;ibihugu duturanye, ikibazo ni ho cyaturutse, cyabaye mu Gihugu hose ariko giturutse mu bihugu duhana imbibe, hagiyeyo ikipe y&#8217;abatekinisiye ihuriweho n&#8217;ibyo bihugu byose, ikaba irimo gusuzuma neza icyabiteye kugira ngo bagikumire kitazongera kubaho, biracyari mu iperereza.&#8221;<\/p>\n\n\n\n<p>Zawadi avuga ko icyo kibazo cyagize ingaruka ku Rwanda no ku bindi bihugu bisangiye ibikorwa remezo by&#8217;amashanyarazi, kandi ko ibura ry&#8217;umuriro ridashobora kureka kuba n&#8217;ubwo hashyirwaho ingamba zo kurikumira.<\/p>\n\n\n\n<p>Impamvu uwo muriro wabuze mu Gihugu hose ngo ni uko amasoko awutanga yose ari hirya no hino mu Rwanda no hanze, abanza kuwohereza wose i Kigali (Gikondo), hanyuma ukongera koherezwa mu Turere twose tw&#8217;Igihugu wabanje kugabanyirizwa ubukana.<\/p>\n\n\n\n<p>Zawadi ati &#8220;Umuriro uturuka i Rusizi, mbere y&#8217;uko usubirayo ngo ugere mu nzu y&#8217;umuturage, ubanza i Kigali, ni ho hari stock y&#8217;umuriro wose uturuka ku nganda zose ziwutanga, ni bimwe ubona imodoka zose ziturutse mu mahanga zibanza kujya muri MAGERWA.&#8221;<\/p>\n\n\n\n<p>Avuga ko amashanyarazi aturuka ku nganda aza i Kigali aba afite imbaraga nyinshi cyane ku buryo bitakunda kuyafatiraho umuriro akiri mu nzira, bigasaba kubanza kuza i Kigali kugira ngo bayayungurure, banayagabanyirize imbaraga mu urwego rwo kwirinda ko yagira ibyo yangiza ageze aho akoreshwa.<\/p>\n\n\n\n<p>Zawadi akaboneraho kubwira abaturage bajya binubira kuba intsinga z&#8217;umuriro hari abo zinyura hejuru ariko ingo zabo ziri mu kizima, kumva ko biba byatewe n&#8217;iyo mpamvu.<\/p>\n\n\n\n<p>Uyu muvugizi wa REG avuga ko ubusanzwe umuriro ujya ubura mu bice runaka bitewe akenshi n&#8217;uko hari abantu baba bangije ibikorwa&nbsp;remezo byawo, kuba ibiti, umuyaga cyangwa ibindi bintu biba byangije intsinga n&#8217;inkingi zizikoreye, agasaba abantu kwihangana bakirinda gutukana.<\/p>\n\n\n\n<p>Avuga ko iyo umuriro ubuze REG ari yo ihomba bwa mbere kuko yo iba itarimo gucuruza kandi umuriro ari uwo yaranguye, akaba yizeza ko hari imishinga myinshi atasobanura irimo gukorwa, igamije gukumira ibura ry&#8217;umuriro.<\/p>\n\n\n\n<p>Kugeza ubu u Rwanda ruvana umuriro w&#8217;amashanyarazi ku nganda zitandukanye zirimo urwa Rusumo rusangiwe n\u2019ibihugu bya Tanzania, u Burundi n\u2019u Rwanda, urwa gaz metane yo mu Kivu, Nyiramugengeri ku Gisagara, ingomero zo kuri Rusizi, Nyabarongo, Ntaruka na Mukungwa, imirasire y\u2019i Rwamagana n\u2019ahandi ku ngomero z\u2019abaturage.<\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>Ikigo gishinzwe Ingufu mu Rwanda (REG) cyatangarije KIGALIINFO ko ibura ry&#8217;umuriro ryabayeho ku mugoroba wo ku Cyumweru tariki 09 Ugushyingo 2025 mu Gihugu hose, ryaturutse ku miyoboro u Rwanda rusangiye&hellip;<\/p>\n","protected":false},"author":2,"featured_media":2985,"comment_status":"open","ping_status":"open","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"footnotes":""},"categories":[1,2,8,76,4],"tags":[],"class_list":["post-2984","post","type-post","status-publish","format-standard","has-post-thumbnail","hentry","category-ahabanza","category-amakuru","category-imibereho","category-incamake","category-ububanyi-namahanga"],"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/kigaliinfo.com\/kinya\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/2984","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/kigaliinfo.com\/kinya\/wp-json\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/kigaliinfo.com\/kinya\/wp-json\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/kigaliinfo.com\/kinya\/wp-json\/wp\/v2\/users\/2"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/kigaliinfo.com\/kinya\/wp-json\/wp\/v2\/comments?post=2984"}],"version-history":[{"count":2,"href":"https:\/\/kigaliinfo.com\/kinya\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/2984\/revisions"}],"predecessor-version":[{"id":2987,"href":"https:\/\/kigaliinfo.com\/kinya\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/2984\/revisions\/2987"}],"wp:featuredmedia":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/kigaliinfo.com\/kinya\/wp-json\/wp\/v2\/media\/2985"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/kigaliinfo.com\/kinya\/wp-json\/wp\/v2\/media?parent=2984"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/kigaliinfo.com\/kinya\/wp-json\/wp\/v2\/categories?post=2984"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/kigaliinfo.com\/kinya\/wp-json\/wp\/v2\/tags?post=2984"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}