{"id":2957,"date":"2025-10-30T18:13:21","date_gmt":"2025-10-30T18:13:21","guid":{"rendered":"https:\/\/kigaliinfo.com\/kinya\/?p=2957"},"modified":"2025-10-30T18:13:21","modified_gmt":"2025-10-30T18:13:21","slug":"imyigaragambyo-yamagana-amatora-muri-tanzania-yatwikiwemo-amakamyo-atwaye-ibiruzwa-byu-rwanda","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/kigaliinfo.com\/kinya\/2025\/10\/30\/imyigaragambyo-yamagana-amatora-muri-tanzania-yatwikiwemo-amakamyo-atwaye-ibiruzwa-byu-rwanda\/","title":{"rendered":"Imyigaragambyo yamagana amatora muri Tanzania yatwikiwemo amakamyo atwaye ibiruzwa by\u2019u Rwanda"},"content":{"rendered":"\n<p>Imyigaragambyo yatewe no kwanga amatora muri Tanzania yatangiye kugira ingaruka zikomeye ku Rwanda, aho amakamyo arenga 1,000 arimo kuzana ibicuruzwa yahagaze mu nzira, mu rwego rwo kwirinda guhura n\u2019abashobora kuyatwika cyangwa gusahura ibicuruzwa biyarimo.<\/p>\n\n\n\n<p>Umuyobozi mu Rugaga nyarwanda rw\u2019Abikorera PSF ushinzwe Ubwikorezi, Abdul Ndarubogoye, yatangarije KIGAIINFO ko hari amakamyo arenga atanu y\u2019u Rwanda amaze gutwikwa.<\/p>\n\n\n\n<p>Ndarubogoye yagize ati \u201cImodoka zose twarazihagaritse kuko igenda barayitwika, hari amakamyo yacu (y\u2019u Rwanda) agera nko ku 1000 atwaye ibicuruzwa bitandukanye mu makontineri, harimo ibigori n\u2019amakara akoreshwa mu nganda zikora sima, amakamyo bamaze gutwika ni nka 5 cyangwa 6 gutyo, kuko birabera ahantu hatandukanye.\u201d<\/p>\n\n\n\n<p>Ndarubogoye avuga ko hari amakamyo y\u2019u Rwanda yabonye ku mbuga nkoranyambaga batwikira i Dar es Salam, ku mupaka wa Sirari ndetse n\u2019ahitwa Kahama ahari sitasiyo ayo makamyo yari aparitseho.<\/p>\n\n\n\n<p>Avuga ko uko gutwika amakamyo atwaye ibicuruzwa atari igikorwa cyibasira Abanyarwanda gusa, ahubwo ko ari imodoka zose zigerageje kujya mu muhanda, kandi ko atazi igihe ibi bibazo bizarangirira kugira ngo izo modoka zongere zisubukure ingendo.<\/p>\n\n\n\n<p>Ati \u201cBitewe n\u2019uko ikamyo zose bazihagaritse, iyo wowe ugerageje kugenda, ikamyo bahita bayitwika.\u201d<\/p>\n\n\n\n<p>U Rwanda runyuza ku cyambu cya Dar es Salam muri Tanzania ibicuruzwa bitandukanye biva mu mahanga ndetse n\u2019ibyoherezwayo, kandi akaba ari cyo cyambu cya hafi kirugeza ku Nyanja y\u2019u Buhinde.<\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>Imyigaragambyo yatewe no kwanga amatora muri Tanzania yatangiye kugira ingaruka zikomeye ku Rwanda, aho amakamyo arenga 1,000 arimo kuzana ibicuruzwa yahagaze mu nzira, mu rwego rwo kwirinda guhura n\u2019abashobora kuyatwika&hellip;<\/p>\n","protected":false},"author":2,"featured_media":2958,"comment_status":"open","ping_status":"open","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"footnotes":""},"categories":[1,2,76,29],"tags":[123,124],"class_list":["post-2957","post","type-post","status-publish","format-standard","has-post-thumbnail","hentry","category-ahabanza","category-amakuru","category-incamake","category-ubukungu","tag-amatora-muri-tanzania","tag-ibicuruzwa-byu-rwanda"],"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/kigaliinfo.com\/kinya\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/2957","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/kigaliinfo.com\/kinya\/wp-json\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/kigaliinfo.com\/kinya\/wp-json\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/kigaliinfo.com\/kinya\/wp-json\/wp\/v2\/users\/2"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/kigaliinfo.com\/kinya\/wp-json\/wp\/v2\/comments?post=2957"}],"version-history":[{"count":1,"href":"https:\/\/kigaliinfo.com\/kinya\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/2957\/revisions"}],"predecessor-version":[{"id":2959,"href":"https:\/\/kigaliinfo.com\/kinya\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/2957\/revisions\/2959"}],"wp:featuredmedia":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/kigaliinfo.com\/kinya\/wp-json\/wp\/v2\/media\/2958"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/kigaliinfo.com\/kinya\/wp-json\/wp\/v2\/media?parent=2957"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/kigaliinfo.com\/kinya\/wp-json\/wp\/v2\/categories?post=2957"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/kigaliinfo.com\/kinya\/wp-json\/wp\/v2\/tags?post=2957"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}