{"id":2953,"date":"2025-10-28T21:12:25","date_gmt":"2025-10-28T21:12:25","guid":{"rendered":"https:\/\/kigaliinfo.com\/kinya\/?p=2953"},"modified":"2025-10-28T21:12:26","modified_gmt":"2025-10-28T21:12:26","slug":"insengero-zambuwe-ubuzima-gatozi-zishobora-gusenyuka","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/kigaliinfo.com\/kinya\/2025\/10\/28\/insengero-zambuwe-ubuzima-gatozi-zishobora-gusenyuka\/","title":{"rendered":"Insengero zambuwe ubuzima gatozi zishobora gusenyuka"},"content":{"rendered":"\n<p>Umuyoboke wa rimwe matorero yambuwe ubuzima gatozi mu Rwanda mu mwaka ushize, yaganirije KIGALIINFO avuga ko insengero n\u2019izindi nyubako zatawe, ubu zitangiye kwangirika bitewe no kutitabwaho.<\/p>\n\n\n\n<p>Karangwa Emmanuel (si yo mazina ye ya nyayo), avuga ko abavuye muri izo nsengero ubu basabwa ikiguzi cyo kuzirindira umutekano, kuzikorera isuku hamwe no kwishyura imisoro y\u2019ubutaka zubatsweho, nyamara badaterana ngo bakusanye ayo mafaranga. &nbsp;<\/p>\n\n\n\n<p>Uwo muturage uzobereye ibijyanye n\u2019ubwubatsi agira ati \u201cInzu iyo nta muntu uyibamo ngo ayikurikiranire hafi itangira gusaduka no kwangirika, niba wari gusana ahantu hafite metero imwe, ejo uzasana ahafite metero esheshatu.\u201d<\/p>\n\n\n\n<p>Avuga ko kwishyura abazamu, abashinzwe isuku ya buri munsi ku rusengero, amatara ahora yaka ninjoro kugira ngo abajura n\u2019abandi bantu batagira ibyo bangiza, ngo bisaba amafaranga agera hafi ku bihumbi 200Frw buri kwezi, hatabariwemo imisoro y\u2019ubutaka urwo rusengero rwubatseho, na yo bakaba basabwa kuyishyura buri mwaka.<\/p>\n\n\n\n<p>Agira ati \u201cAyo mafaranga ko yabonekaga abantu bateranye bagatanga amaturo, urumva ubu yava he koko! Nkanjye mperuka guterana urusengero rutarafungwa, imyaka ibiri igiye gushira ntabona abo twasenganaga, twarateranaga tugakusanya inkunga zo kwishyurira bagenzi bacu ubwisungane mu kwivuza, ibyo ntibigikorwa.\u201d<\/p>\n\n\n\n<p>Karangwa avuga ko urusengero rwabo rufite ikibanza kinini bari bagiye kubakamo amashuri kugira ngo bifashe abana kudakora ingendo ndende, ariko ibyo byose ngo ntabwo byitaweho mu kurufunga.<\/p>\n\n\n\n<p>Urwego rw&#8217;Igihugu rushinzwe Imiyoborere (RGB) ntacyo ruratangaza ku maherezo y\u2019insengero zambuwe ubuzima gatozi ubu zikaba zarabaye ibihuku (ibizu bitabamo abantu).<\/p>\n\n\n\n<p>Ibarura ryakozwe na RGB ku bufatanye n&#8217;izindi nzego mu mwaka ushize wa 2024 ryagaragaje ko hari insengero zirenga 14,000 mu Gihugu, haza gufungwa izitujuje ibisabwa zirenga 9,800, ariko byageze muri Kamena 2025 izirenga 7,700 zigifunzwe.<\/p>\n\n\n\n<p>Mu kwezi k\u2019Ukwakira 2025, ubwo yahuraga n\u2019abayobozi b\u2019imiryango ishingiye ku kwemera (amadini n\u2019amatorero), Umuyobozi Mukuru wa RGB, Dr Doris Uwicyeza Picard yavuze ko uretse insengero zambuwe ubuzima gatozi, izindi zose zishobora gushakirwa ibisabwa byose hanyuma ba nyirazo bakandika basaba ko zifungurwa.<\/p>\n\n\n\n<p>Umwe mu bari abayoboke b\u2019Itorero Ebenezer Rwanda riri mu bambuwe ubuzima gatozi, avuga ko RGB yabasabye kureba irindi torero ryemewe mu Rwanda risa n\u2019irihuje imyemerere n\u2019iryabo bakishyira hamwe maze bagakomeza gusengera mu rusengero rwabo ariko bitwa izina ry\u2019iryo torero rishya binjiyemo.<\/p>\n\n\n\n<figure class=\"wp-block-image size-full is-resized\"><img loading=\"lazy\" decoding=\"async\" width=\"364\" height=\"138\" src=\"https:\/\/kigaliinfo.com\/kinya\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2025\/10\/image.png\" alt=\"\" class=\"wp-image-2955\" style=\"width:670px;height:auto\" srcset=\"https:\/\/kigaliinfo.com\/kinya\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2025\/10\/image.png 364w, https:\/\/kigaliinfo.com\/kinya\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2025\/10\/image-300x114.png 300w\" sizes=\"auto, (max-width: 364px) 100vw, 364px\" \/><figcaption class=\"wp-element-caption\"><strong>Bethesda Holy Church<\/strong><\/figcaption><\/figure>\n\n\n\n<p>Uwo muyoboke wa Ebenezer avuga ko abenshi mu bayoboke b\u2019iryo torero bifuza kwifatanya na Bethesda Holy Church rya Bishop Rugamba Albert rifite icyicaro i Kagugu hirya yo mu Gakiriro ka Gisozi, mu gihe abandi bake bifuza kuyoborwa n\u2019itorero ry\u2019Abangilikani mu Rwanda (EAR).<\/p>\n\n\n\n<p>Bishop Albert Rugamba avuga ko kuva ataramenya icyatumye Ebenezer Rwanda ryamburwa ubuzima gatozi, atapfa kwemera kubabyara muri batisimu, ariko ko baramutse bemeye ko icyo Bethesda yazabategeka cyose bacyemera, byazarebwaho.<\/p>\n\n\n\n<p>Ku birebana n\u2019icyo umutungo w\u2019umuryango ushingiye ku myemerere ugomba gukoreshwa mu gihe bambuwe ubuzima gatozi, nta ngingo yihariye ibisobanura mu Itegeko ryo muri 2018 rigena imitunganyirize n\u2019imikorere by\u2019imiryango ishingiye ku myemerere, ariko mu mategeko shingiro ya buri muryango ho biba biteganyijwe.<\/p>\n\n\n\n<p>Ebenezer Rwanda ni umwe mu miryango ishingiye ku myemerere yambuwe ubuzima gatozi mu Rwanda nyuma y\u2019uko uwari umushumba waryo, Nkundabandi Jean Damasc\u00e8ne atanze urusengero rw\u2019i Giheka (Kagugu) ho ingwate muri banki, bikaba byarakuruye amakimbirane hagati ye n\u2019abo yari abereye umuyobozi.<\/p>\n\n\n\n<p>Pasiteri Nkundabandi yatsinzwe mu rubanza rwaciwe n\u2019urukiko rw\u2019ibanze arajurira, ubu akaba ategereje ko Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rufata umwanzuro kuri urwo rubanza agiye kumaramo imyaka itatu.<\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>Umuyoboke wa rimwe matorero yambuwe ubuzima gatozi mu Rwanda mu mwaka ushize, yaganirije KIGALIINFO avuga ko insengero n\u2019izindi nyubako zatawe, ubu zitangiye kwangirika bitewe no kutitabwaho. Karangwa Emmanuel (si yo&hellip;<\/p>\n","protected":false},"author":2,"featured_media":2954,"comment_status":"open","ping_status":"open","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"footnotes":""},"categories":[1,2,76,28],"tags":[122,121,120],"class_list":["post-2953","post","type-post","status-publish","format-standard","has-post-thumbnail","hentry","category-ahabanza","category-amakuru","category-incamake","category-iyobokamana","tag-bethesda-holy-church","tag-bishop-rugamba","tag-ebenezer-rwanda"],"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/kigaliinfo.com\/kinya\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/2953","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/kigaliinfo.com\/kinya\/wp-json\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/kigaliinfo.com\/kinya\/wp-json\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/kigaliinfo.com\/kinya\/wp-json\/wp\/v2\/users\/2"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/kigaliinfo.com\/kinya\/wp-json\/wp\/v2\/comments?post=2953"}],"version-history":[{"count":1,"href":"https:\/\/kigaliinfo.com\/kinya\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/2953\/revisions"}],"predecessor-version":[{"id":2956,"href":"https:\/\/kigaliinfo.com\/kinya\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/2953\/revisions\/2956"}],"wp:featuredmedia":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/kigaliinfo.com\/kinya\/wp-json\/wp\/v2\/media\/2954"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/kigaliinfo.com\/kinya\/wp-json\/wp\/v2\/media?parent=2953"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/kigaliinfo.com\/kinya\/wp-json\/wp\/v2\/categories?post=2953"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/kigaliinfo.com\/kinya\/wp-json\/wp\/v2\/tags?post=2953"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}