{"id":2933,"date":"2025-10-15T20:11:46","date_gmt":"2025-10-15T20:11:46","guid":{"rendered":"https:\/\/kigaliinfo.com\/kinya\/?p=2933"},"modified":"2025-10-15T20:13:33","modified_gmt":"2025-10-15T20:13:33","slug":"kigali-barasaba-ubwiherero-kugira-ngo-bareke-kwituma-ku-gasozi","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/kigaliinfo.com\/kinya\/2025\/10\/15\/kigali-barasaba-ubwiherero-kugira-ngo-bareke-kwituma-ku-gasozi\/","title":{"rendered":"Kigali-Barasaba ubwiherero kugira ngo bareke kwituma ku gasozi"},"content":{"rendered":"\n<p>Ushobora kuzenguruka karitiye yose nka Niboye muri Kicukiro cyangwa Nyarutarama muri Gasabo, aho imiturire yaho igizwe n\u2019ibipangu by\u2019abantu udashobora gukomangira ngo ubasabe ubwiherero, bigatuma abahageze bihutira kuhava kugira ngo batahafatirwa n\u2019umusonga-ubuhamya bw\u2019abamotari.<\/p>\n\n\n\n<p>Abaganiriye na kigaliinfo.com bari muri Niboye bavuga ko iyo bahafatiwe n\u2019umusonga, bamwe bihutira gusubira mu bice bigizwe n\u2019ibihuru, n\u2019iyo haba ari kure cyane, bajyanywe no kwihagarika gusa.<\/p>\n\n\n\n<p>\u201cNk\u2019ubu nshatse ubwiherero ndi hano, bitewe n\u2019uko mbona ari ibipangu gusa, mpita nihutira kujya iriya hakurya mu Rubirizi kuko ari ho hari ibisambu umuntu yakwikingamo\u201d, nk\u2019uko umumotari yisobanuraga, ati \u201cdukeneye ubwiherero cyane cyane muri ibi bice bigizwe n\u2019ibipangu by\u2019abantu.\u201d<\/p>\n\n\n\n<p>Mu mahuriro y\u2019imihanda y\u2019ahitwa kuri Cuminakabiri, uba wageze kuri pariki ya Nyandungu, hakaba hashamikiye imihanda irimo ugana i Kabuga, undi werekeza i Masoro, undi ukomereza i Remera, undi ukaba uzamukira kuri Kigali Parent ujya i Kimironko, ndetse hakaba n\u2019uterera haruguru ugana i Kanombe.<\/p>\n\n\n\n<p>Kuri iyo mihanda hagiye hashamikiyeho utuyira twinjira mu gishanga cya Nyandungu cyagizwe pariki, uwagerageza gukurikira utwo tuyira ahingukira ahantu hatari heza, kuko aba abona umwanda w\u2019abantu imbere ye, ni ho bagize ubwiherero.<\/p>\n\n\n\n<p>Umugabo wari wicaye ku gasima hafi aho ati \u201cTegereza gato urabona abururuka imodoka bavuye Iburasirazuba, nta handi bahitira ni hariya mu gishanga, kuko nta bundi bwiherero babona hafi.\u201d<\/p>\n\n\n\n<figure class=\"wp-block-image size-large\"><img loading=\"lazy\" decoding=\"async\" width=\"1024\" height=\"768\" src=\"https:\/\/kigaliinfo.com\/kinya\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2025\/10\/Akandi-kayira-kajya-muri-Pariki-1024x768.jpg\" alt=\"\" class=\"wp-image-2935\" srcset=\"https:\/\/kigaliinfo.com\/kinya\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2025\/10\/Akandi-kayira-kajya-muri-Pariki-1024x768.jpg 1024w, https:\/\/kigaliinfo.com\/kinya\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2025\/10\/Akandi-kayira-kajya-muri-Pariki-300x225.jpg 300w, https:\/\/kigaliinfo.com\/kinya\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2025\/10\/Akandi-kayira-kajya-muri-Pariki-768x576.jpg 768w, https:\/\/kigaliinfo.com\/kinya\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2025\/10\/Akandi-kayira-kajya-muri-Pariki.jpg 1040w\" sizes=\"auto, (max-width: 1024px) 100vw, 1024px\" \/><figcaption class=\"wp-element-caption\"><strong>Akandi kayira kajya muri Pariki<\/strong><\/figcaption><\/figure>\n\n\n\n<p>Ahahoze gare ya Kacyiru na ho hari icyapa n\u2019utuzu abagenzi bugamamo izuba n\u2019imvura, ariko ngo bajya bashaka aho biherera hafi bakahabura, aho uwakubwe cyane bimusaba kumanuka mu ngo z\u2019abaturage hepfo y\u2019umuhanda, cyangwa kuzamuka kuri za Minisiteri.<\/p>\n\n\n\n<p>Umwe mu babyeyi bari bicaye ku gatebe bategereje imodoka yagize ati \u201cJyewe urabona ko nitwaje icyo kunywa ariko natinye kugifata bitewe n\u2019uko nahita nshaka aho nihagarika nkahabura, ndetse n\u2019ubu nabishatse ariko ndihangana ngere iyo njya, nta kundi nabigenza.\u201d<\/p>\n\n\n\n<p>Umuvugizi w\u2019Umujyi wa Kigali, Emma Caludine Ntirenganya, asaba abagenzi kutiherera aho babonye hose kuko atari umuco mwiza, akabizeza ko hari aho bazahabwa ubwiherero n\u2019ubwo atari henshi, ahubwo ko abantu bose bafite inyubako zihuriramo abantu benshi nka sitasiyo zicuruza ibikomoka kuri peterori, basabwa kugira ubwiherero.<\/p>\n\n\n\n<p>Ntirenganya ati \u201cKuba ahantu hatari ubwiherero ntabwo bitanga impamvu yo kwihagarika ahatabugenewe kuko hari abandi benshi batajya bakora ibyo. Ariko tukanatekereza ngo \u2018niba hariya ku Kacyiru hepfo y\u2019umuhanda hari abantu birirwa bahacururiza, byanze bikunze abo bantu bafite ubwiherero, haruguru gato na ho hari za Minisiteri, na zo zifite ubwiherero kandi ni inzu ziganwa n\u2019abantu nta wakubuza kujya kwiherera.\u201d<\/p>\n\n\n\n<figure class=\"wp-block-image size-large\"><img loading=\"lazy\" decoding=\"async\" width=\"1024\" height=\"768\" src=\"https:\/\/kigaliinfo.com\/kinya\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2025\/10\/Kuri-12-bavuga-ko-hakenewe-ubwiherero-1024x768.jpg\" alt=\"\" class=\"wp-image-2937\" srcset=\"https:\/\/kigaliinfo.com\/kinya\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2025\/10\/Kuri-12-bavuga-ko-hakenewe-ubwiherero-1024x768.jpg 1024w, https:\/\/kigaliinfo.com\/kinya\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2025\/10\/Kuri-12-bavuga-ko-hakenewe-ubwiherero-300x225.jpg 300w, https:\/\/kigaliinfo.com\/kinya\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2025\/10\/Kuri-12-bavuga-ko-hakenewe-ubwiherero-768x576.jpg 768w, https:\/\/kigaliinfo.com\/kinya\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2025\/10\/Kuri-12-bavuga-ko-hakenewe-ubwiherero.jpg 1280w\" sizes=\"auto, (max-width: 1024px) 100vw, 1024px\" \/><figcaption class=\"wp-element-caption\"><strong>Kuri 12 bavuga ko hakenewe ubwiherero<\/strong><\/figcaption><\/figure>\n\n\n\n<p>Ntirenganya avuga ko ahazashyirwa ubwiherero hazagenda hateganywa buhoro buhoro bitewe n\u2019igihe amikoro abonekeye nk\u2019uko \u201cUmujyi wa Kigali uhora ubikora buri mwaka, ariko n\u2019iyo bwakubakwa, kubukorera isuku na byo ni ikindi kibazo gikomeye\u201d.<\/p>\n\n\n\n<p>Ati \u201cIsuku yo tuzakomeza kuyigenzura kandi aho bagirira umwanda ukabije tuzashaka uburyo butuma badakomeza kuwugira, icyo dushyiramo ingufu ni ugukomeza gushishikariza abantu bose bafite za sitasiyo (z\u2019ibikomoka kuri peterori) n\u2019izindi nzu zigendwa mu buryo bwa rusange, ko bagomba kuba bafite ubwiherero.\u201d<\/p>\n\n\n\n<p>Mu basabwa kugira ubwiherero rusange hari sitasiyo yitwa SP ikorera hafi ya pariki ya Nyandungu kuri Cuminakabiri, uhageze wese bakaba bamwereka ubwiherero bubakiye abagenzi bose muri rusange, ndetse ngo nta n\u2019ubwo bishyuza awabasabye iyo serivisi.<\/p>\n\n\n\n<figure class=\"wp-block-image size-large\"><img loading=\"lazy\" decoding=\"async\" width=\"1024\" height=\"768\" src=\"https:\/\/kigaliinfo.com\/kinya\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2025\/10\/Sitasiyo-ni-bamwe-mu-basabwa-kugira-ubwiherero-1024x768.jpg\" alt=\"\" class=\"wp-image-2936\" srcset=\"https:\/\/kigaliinfo.com\/kinya\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2025\/10\/Sitasiyo-ni-bamwe-mu-basabwa-kugira-ubwiherero-1024x768.jpg 1024w, https:\/\/kigaliinfo.com\/kinya\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2025\/10\/Sitasiyo-ni-bamwe-mu-basabwa-kugira-ubwiherero-300x225.jpg 300w, https:\/\/kigaliinfo.com\/kinya\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2025\/10\/Sitasiyo-ni-bamwe-mu-basabwa-kugira-ubwiherero-768x576.jpg 768w, https:\/\/kigaliinfo.com\/kinya\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2025\/10\/Sitasiyo-ni-bamwe-mu-basabwa-kugira-ubwiherero.jpg 1040w\" sizes=\"auto, (max-width: 1024px) 100vw, 1024px\" \/><figcaption class=\"wp-element-caption\">Sitasiyo ni bamwe mu basabwa kugira ubwiherero<\/figcaption><\/figure>\n\n\n\n<p><strong>Ingaruka zo kwiherera ku gasozi<\/strong><\/p>\n\n\n\n<p>Mu rwego rw\u2019ubuzima, kwituma cyangwa kwihagarika ku gasozi ni impamvu ikomeye cyane yo gukwirakwira kw\u2019indwara zo mu mubiri nk\u2019inzoka zo mu nda, tifoyide na korera, nk\u2019uko bisobanurwa n\u2019Ishami ry\u2019Umuryango w\u2019Abibumbye ryita ku Buzima (OMS\/WHO).<\/p>\n\n\n\n<p>WHO ikomeza ivuga ko hari n\u2019abakandagira imyanda cyangwa ikabatarukiraho mu gihe bagiye kwiherera aho abandi basanzwe bajya ku gasozi, ya myanda ikabinjiramo bakahavana indwara nyinshi zishobora no kubica.<\/p>\n\n\n\n<p>Urubuga bmcpublichealth.biomedcentral.com rwo rukomeza ruvuga ko kwiherera ku gasozi bihumanya amazi akoreshwa n\u2019abantu ndetse n\u2019ibindi binyabuzima muri rusange, bigakurura isazi n\u2019utundi dusimba dukwirakwiza indwara mu bantu nk\u2019amacinya na korera, ndetse ko ibisimba, ibimera n\u2019amafunguro y\u2019abantu na byo bihumana kubera uwo mwanda.<\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>Ushobora kuzenguruka karitiye yose nka Niboye muri Kicukiro cyangwa Nyarutarama muri Gasabo, aho imiturire yaho igizwe n\u2019ibipangu by\u2019abantu udashobora gukomangira ngo ubasabe ubwiherero, bigatuma abahageze bihutira kuhava kugira ngo batahafatirwa&hellip;<\/p>\n","protected":false},"author":2,"featured_media":2934,"comment_status":"open","ping_status":"open","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"footnotes":""},"categories":[1,2,15,8,76,26,16],"tags":[],"class_list":["post-2933","post","type-post","status-publish","format-standard","has-post-thumbnail","hentry","category-ahabanza","category-amakuru","category-ibidukikije","category-imibereho","category-incamake","category-ubuzima-iyobokamana","category-umwanda"],"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/kigaliinfo.com\/kinya\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/2933","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/kigaliinfo.com\/kinya\/wp-json\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/kigaliinfo.com\/kinya\/wp-json\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/kigaliinfo.com\/kinya\/wp-json\/wp\/v2\/users\/2"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/kigaliinfo.com\/kinya\/wp-json\/wp\/v2\/comments?post=2933"}],"version-history":[{"count":1,"href":"https:\/\/kigaliinfo.com\/kinya\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/2933\/revisions"}],"predecessor-version":[{"id":2938,"href":"https:\/\/kigaliinfo.com\/kinya\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/2933\/revisions\/2938"}],"wp:featuredmedia":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/kigaliinfo.com\/kinya\/wp-json\/wp\/v2\/media\/2934"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/kigaliinfo.com\/kinya\/wp-json\/wp\/v2\/media?parent=2933"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/kigaliinfo.com\/kinya\/wp-json\/wp\/v2\/categories?post=2933"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/kigaliinfo.com\/kinya\/wp-json\/wp\/v2\/tags?post=2933"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}