{"id":2930,"date":"2025-10-15T17:05:17","date_gmt":"2025-10-15T17:05:17","guid":{"rendered":"https:\/\/kigaliinfo.com\/kinya\/?p=2930"},"modified":"2025-10-15T17:05:18","modified_gmt":"2025-10-15T17:05:18","slug":"mu-myaka-itatu-u-rwanda-ruzaba-rwabonye-umubare-wabaganga-rusabwa-na-oms","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/kigaliinfo.com\/kinya\/2025\/10\/15\/mu-myaka-itatu-u-rwanda-ruzaba-rwabonye-umubare-wabaganga-rusabwa-na-oms\/","title":{"rendered":"Mu myaka itatu u Rwanda ruzaba rwabonye umubare w\u2019abaganga rusabwa na OMS"},"content":{"rendered":"\n<p>Minisiteri y&#8217;Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko mu myaka itatu iri imbere izaba yujuje umubare w&#8217;abaganga n&#8217;abaforomo isabwa n&#8217;Ishami ry&#8217;umuryango w&#8217;Abibumbye ryita ku Buzima (OMS), bikazajyana no kongera umubare w&#8217;amavuriro y&#8217;ibanze ku rwego rwa buri kagari mu Rwanda.<\/p>\n\n\n\n<p>Ubwo Umunyamabanga wa Leta muri MINISANTE, Dr Yvan Butera, yasobanuraga ibijyanye n&#8217;imikorere y&#8217;amavuriro y&#8217;ibanze kuri uyu wa Gatatu, abasenateri muri raporo bakoze, babanje gushima ko Amavuriro y&#8217;ibanze yavuye kuri 670 muri 2017 akagera ku 1,280 mu mwaka wa 2024, kandi akaba yarashyizwe mu tugari tudasanzwemo andi mavuriro.&nbsp;<\/p>\n\n\n\n<p>Senateri Adrie Umuhire&nbsp; uhagarariye abakoze raporo avuga ko umubare w&#8217;abaturage bitabiriye kwivuza ubu wavuye ku 71,212 muri 2017 ugera kuri miliyoni 3 n&#8217;ibihumbi 963 muri 2024.<\/p>\n\n\n\n<p>Mu mbogamizi zikigaragara, nk&#8217;uko Sena ibivuga, ni uko amavuriro y&#8217;ibanze adakora buri munsi ahubwo ngo yakira abaje kwivuza iminsi ibiri cyangwa itatu mu cyumweru, bitewe n&#8217;umubare muto w&#8217;abaforomo baba baje buvuye ku bigo nderabuzima,&nbsp;bigatuma abaturage batagirira icyizere ayo mavuriro y\u2019ibanze.<\/p>\n\n\n\n<p>Sena ivuga ko ubwo buke bw&#8217;abaforomo butuma n&#8217;uwagiye ku ivuriro ry&#8217;ibanze yakira abarwayi bose b&#8217;indwara zitandukanye muri rusange, kubera kudashobora kubakira bose ari umwe bigatuma bahatinda kandi n&#8217;indwara zabo zitavuwe, cyane cyane abarwaye amenyo n&#8217;amaso, nyamara ibikoresho biba bihari.<\/p>\n\n\n\n<p>Sena ivuga ko yasanze amavuriro y&#8217;ibanze menshi akorera mu nyubako z&#8217;ibiro by\u2019utugari, bigatuma abaza gusaba serivisi zo kwivuza bahabyiganira n\u2019abaje gusaba izindi serivisi bitajyanye.<\/p>\n\n\n\n<p>Mu gusubiza Sena, Umunyamabanga wa Leta muri MINISANTE, Dr Yvan Butera wahagarariye Minisitiri w&#8217;Intebe kuko ari we wari kubisobanurira Sena, avuga ko mu myaka itatu iri imbere Abanyarwanda bangana na 95% by\u2019abafite uburwayi bazaba bagarukira ku bajyanama b&#8217;ubuzima, ku mavuriro y&#8217;ibanze no mu bigo nderabuzima, 5% akaba ari bo bazajya bakomereza ku bitaro.<\/p>\n\n\n\n<p>MINISANTE ivuga ko mu rwego rwo kwegereza abarwayi serivisi z&#8217;ubuvuzi ibarinda kubyiganira n&#8217;abandi ku kagari, izaba yubatse amavuriro y&#8217;ibanze 100 yiyongera ku asanzwe, ikazasana n&#8217;asanzweho 420.<\/p>\n\n\n\n<p>Umukozi wa MINISANTE yaganiriye kigaliinfo.com agira ati &#8220;Biriya byo gukoresha ibiro by&#8217;akagari cyari igisubizo cyo gukemura ikibazo cy&#8217;ako kanya, ariko urumva ko mu buryo burambye haba hakenewe inyubako.&#8221;<\/p>\n\n\n\n<p>MINISANTE ivuga ko umubare w&#8217;abaganga n&#8217;abaforomo mu Rwanda ukiri muto ku rugero rw\u2019umuganga 1.3 ku baturage 1000, nyamara ihame ry&#8217;Ishami rya LONI ryita ku Buzima OMS, ari uko abaturage 1000 bagombye kuba bavurwa n&#8217;abanga bane byibura.<\/p>\n\n\n\n<p>MINISANTE ikavuga ko mu myaka itatu uwo mubare izaba yamaze kuwugeraho, ari na yo mpamvu za Kaminuza ngo zirimo kwigisha umubare munini w&#8217;abaganga, abaforomo, abaforomokazi n&#8217;ababyaza, aho kugeza ubu abarimo kwiga bagera ku baganga 3.7 ku baturage 1000.<\/p>\n\n\n\n<p>Iyi Minisiteri ivuga kandi ko icyo gihe imiti izaba igezwa ku mavuriro y&#8217;ibanze ku giciro cyoroheye abaturage, kuko ayo mavuriro azaba akorana bya hafi n&#8217;Ikigo RMS gishinzwe kugeza imiti kwa muganga.<\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>Minisiteri y&#8217;Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko mu myaka itatu iri imbere izaba yujuje umubare w&#8217;abaganga n&#8217;abaforomo isabwa n&#8217;Ishami ry&#8217;umuryango w&#8217;Abibumbye ryita ku Buzima (OMS), bikazajyana no kongera umubare w&#8217;amavuriro y&#8217;ibanze ku&hellip;<\/p>\n","protected":false},"author":2,"featured_media":2931,"comment_status":"open","ping_status":"open","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"footnotes":""},"categories":[1,2,76,26],"tags":[119,118,113],"class_list":["post-2930","post","type-post","status-publish","format-standard","has-post-thumbnail","hentry","category-ahabanza","category-amakuru","category-incamake","category-ubuzima-iyobokamana","tag-amavuriro-yibanze","tag-dr-yvan-butera","tag-minisante"],"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/kigaliinfo.com\/kinya\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/2930","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/kigaliinfo.com\/kinya\/wp-json\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/kigaliinfo.com\/kinya\/wp-json\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/kigaliinfo.com\/kinya\/wp-json\/wp\/v2\/users\/2"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/kigaliinfo.com\/kinya\/wp-json\/wp\/v2\/comments?post=2930"}],"version-history":[{"count":1,"href":"https:\/\/kigaliinfo.com\/kinya\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/2930\/revisions"}],"predecessor-version":[{"id":2932,"href":"https:\/\/kigaliinfo.com\/kinya\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/2930\/revisions\/2932"}],"wp:featuredmedia":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/kigaliinfo.com\/kinya\/wp-json\/wp\/v2\/media\/2931"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/kigaliinfo.com\/kinya\/wp-json\/wp\/v2\/media?parent=2930"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/kigaliinfo.com\/kinya\/wp-json\/wp\/v2\/categories?post=2930"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/kigaliinfo.com\/kinya\/wp-json\/wp\/v2\/tags?post=2930"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}