{"id":2918,"date":"2025-10-13T04:38:55","date_gmt":"2025-10-13T04:38:55","guid":{"rendered":"https:\/\/kigaliinfo.com\/kinya\/?p=2918"},"modified":"2025-10-13T06:08:17","modified_gmt":"2025-10-13T06:08:17","slug":"hakenewe-bisi-iva-i-mageragere-downtown-ni-remera-idahagaze-umugenzi","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/kigaliinfo.com\/kinya\/2025\/10\/13\/hakenewe-bisi-iva-i-mageragere-downtown-ni-remera-idahagaze-umugenzi\/","title":{"rendered":"Hakenewe bisi iva i Mageragere, Downtown n&#8217;i Remera idahagaze- Umugenzi"},"content":{"rendered":"\n<p>Hari umuturage wasabye Umunyamakuru witwa Oswald Mutuyeyezu kuri X kumukorera ubuvugizi, akaba yifuza ko mu mavugurura y&#8217;ingendo mu Mujyi wa Kigali ateganyijwe guhera mu kwezi k&#8217;Ugushyingo 2025, hazazamo agashya ko gushyiraho imodoka(buses) zambukiranya ibyerekezo byinshi zidahagaze muri gare, kugira ngo atongera gukererwa.<\/p>\n\n\n\n<p>Uwo muturage yagize ati &#8220;Hamaze iminsi havugwa ibijyanye na transport ariko buriya umuntu udatega bus ntabwo yamenya uburyo abazitega bahura n&#8217;ibibazo mu ngendo. Urugero, njyewe ntuye mu Miduha(hirya y&#8217;i Nyamirambo ujya i Mageragere) kandi nkorera i Remera kandi ntangira akazi 07h30, kugira ngo ngere ku kazi nteze Bus binsaba amasaha abiri n&#8217;iminota 30(2h30).&#8221;<\/p>\n\n\n\n<p>Uwo mugenzi iyo agiye gutega bus aturutse mu Miduha, bitewe n&#8217;uko nta ligne ihaba, ngo ategereza bus ivuye i Mageragere, rimwe na rimwe ikamugeraho yuzuye ntabone umwanya, agakomeza gutegereza indi bikamutwara undi mwanya, yaza hakavamo nk&#8217;umugenzi umwe akabona kujyamo.<\/p>\n\n\n\n<p>Iyo bus imugeza i Nyamirambo kuri RP agatega indi imugeza muri Gare Downtown, ariko bitewe n&#8217;uko haba hakiri mu gitondo ngo ahamara igihe kinini ategereje ko imodoka imugeza i Remera yuzura, urugendo rukamutwara andi masaha menshi utaretse n&#8217;amafaranga kandi yanakerewe.<\/p>\n\n\n\n<p>Kuva mu Miduha agera i Nyamirambo kuri RP ahatanga amafaranga 377Frw, kugera Downtown hakiyongeraho 251Frw, kugera i Remera hakiyongeraho 388Frw, yayateranya akaba 1016Frw, kandi akagerayo yakererewe bitewe n&#8217;ahantu hose yagiye azenguruka.<\/p>\n\n\n\n<p>Ati &#8220;Icyifuzo: watubwirira ababishinzwe ari bo RURA n&#8217;Umujyi wa Kigali(ariko ashobora kuba ataramenya ko haje ikigo ECOFLEET gishinzwe ingendo mu Mujyi wa Kigali),<br>1)Bakaduha ligne hano mu Miduha<br>2)Numvishe ko mu Ugushyingo hari impinduka, muri zo bazashyireho bus ziri continue(zidahagarara), mbega zigendera rimwe, niba uvuye i Nyamirambo ugiye i Remera muhagendere rimwe mutabanje kuzenguruka aho hantu hose, bizaca gukererwa mu mayira, bityo bizafasha abagenzi.&#8221;<\/p>\n\n\n\n<p>Uburyo &#8220;ingendo zigiye kunozwa&#8221;<\/p>\n\n\n\n<p>Mu gihe KIGALIINFO igitegereje kugeza iki cyifuzo ku buyobozi bw&#8217;Ikigo ECOFLEET kugira ngo twumve icyo bakivugaho, mbere yaho hari ikiganiro bari baduhaye bavuga ko imodoka zitwara abantu mu buryo bwa rusange zigiye kuvugurura imikorere, aho nta bisi izongera gutinza abagenzi igihe kirenze iminota 10 mu gitondo na nimugoroba, ndetse n\u2019iminota 20 ku manywa, guhera mu kwezi gutaha k\u2019Ugushyingo 2025.<\/p>\n\n\n\n<p>Umuyobozi Mukuru w\u2019iki kigo cyashyizweho na Leta y\u2019u Rwanda hagamijwe imicungire y\u2019Ingendo rusange mu mujyi wa Kigali, Aubin Rukera, avuga ko ECOFLEET izacunga bisi zose zaba izo Leta yaguze ndetse n\u2019iz&#8217;abantu ku giti cyabo ikazajya ibishyura ay\u2019ubukode bwazo.<\/p>\n\n\n\n<p>Rukera agira ati &#8220;Rwiyemezamirimo ntabwo azongera gutegereza ko bus yuzura, niba Umugenzi agomba kugenda buri minota 10 cyangwa 20, ni ibintu twabaze tugasanga nta gihombo byateza bitewe n&#8217;uko batazaba bagikurikirana inyungu cyangwa se kuzuza bus abantu benshi, bo bazajya bahembwa kubera ko bubahirije igihe.&#8221;<\/p>\n\n\n\n<p>Rukera avuga ko Leta yabibaze neza igasanga igihombo abafite imodoka bagiriraga mu kugenda nta bantu benshi bisi zitwaye, nta kizongera kubaho, kuko harimo nkunganire mu minsi ya mbere ariko uko gahunda izagenda imenyera ikigo ngo kizagera aho cyunguka ndetse gikors n\u2019ibindi bikorwa by\u2019iterambere birimo no kugura imodoka nshya.<\/p>\n\n\n\n<p>Rukera avuga ko kugeza ubu ECOFLEET ifite imodoka zayo 190 Leta yaguze mu mwaka ushize, hakiyongeraho iz\u2019abantu ku giti cyabo 110 nini hamwe na 65 zikoreshwa mu mihanda mito, iki kigo kizajya kizikodesha  cyishyure ba nyirazo, ndetse n\u2019ibigo bitwara abagenzi muri izo bisi na byo bigomba guhembwa na ECOFLEET.<\/p>\n\n\n\n<p>Ikindi Rukera atindaho ni uburyo abagenzi bakoresha mu kwishyura bwagiye buzamo ibibazo by\u2019amakarita yitwa Tap and Go, akaba avuga ko iki kibazo kizakemurwa n\u2019uburyo bwo kwishyura bunyuranye bwaba ikarita ya banki, Mobile Money hamwe n\u2019ubundi bwose bwakorohera umugenzi, ariko abashoferi bakira ayo mafaranga na bo bagacungwa bikomeye kugira ngo batayiba.<\/p>\n\n\n\n<p>Ati &#8220;Aho ni ho ruzingiye, turashaka gukora ubukangurambaga bwo kubabwira ko ibintu byahindutse, ikoranabuhanga rizacunga neza kuko buriya iyo umuntu yiba agomba guhanwa, icya mbere tuzajya dukurikirana niba abashoferi bahembwa neza.&#8221;<\/p>\n\n\n\n<p>Iyi gahunda ya ECOFLEET, kugira ngo ifashe bisi kwihuta nta mubyigano w\u2019ibinyabiziga mu muhanda, irimo kunganirwa n\u2019ubukangurambaga bwa Leta bugamije kugabanya imyotsi iva mu binyabiziga bikoresha moteri, aho Minisiteri y\u2019Ibidukikije n\u2019Ikigo REMA kiyishamikiyeho bikomeje gukangurira abantu kuyoboka gahunda yo kugenda mu buryo bwa rusange bakagabanya ingendo zitari ngombwa z\u2019ibinyabiziga by\u2019abantu ku giti cyabo bikoresha moteri.<\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>Hari umuturage wasabye Umunyamakuru witwa Oswald Mutuyeyezu kuri X kumukorera ubuvugizi, akaba yifuza ko mu mavugurura y&#8217;ingendo mu Mujyi wa Kigali ateganyijwe guhera mu kwezi k&#8217;Ugushyingo 2025, hazazamo agashya ko&hellip;<\/p>\n","protected":false},"author":2,"featured_media":2919,"comment_status":"open","ping_status":"open","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"footnotes":""},"categories":[1,2,8,76],"tags":[115,114],"class_list":["post-2918","post","type-post","status-publish","format-standard","has-post-thumbnail","hentry","category-ahabanza","category-amakuru","category-imibereho","category-incamake","tag-bus-kigali","tag-ecofleet"],"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/kigaliinfo.com\/kinya\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/2918","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/kigaliinfo.com\/kinya\/wp-json\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/kigaliinfo.com\/kinya\/wp-json\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/kigaliinfo.com\/kinya\/wp-json\/wp\/v2\/users\/2"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/kigaliinfo.com\/kinya\/wp-json\/wp\/v2\/comments?post=2918"}],"version-history":[{"count":2,"href":"https:\/\/kigaliinfo.com\/kinya\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/2918\/revisions"}],"predecessor-version":[{"id":2922,"href":"https:\/\/kigaliinfo.com\/kinya\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/2918\/revisions\/2922"}],"wp:featuredmedia":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/kigaliinfo.com\/kinya\/wp-json\/wp\/v2\/media\/2919"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/kigaliinfo.com\/kinya\/wp-json\/wp\/v2\/media?parent=2918"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/kigaliinfo.com\/kinya\/wp-json\/wp\/v2\/categories?post=2918"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/kigaliinfo.com\/kinya\/wp-json\/wp\/v2\/tags?post=2918"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}