{"id":2760,"date":"2025-09-15T06:49:32","date_gmt":"2025-09-15T06:49:32","guid":{"rendered":"https:\/\/kigaliinfo.com\/kinya\/?p=2760"},"modified":"2025-09-15T06:49:33","modified_gmt":"2025-09-15T06:49:33","slug":"dore-ibanga-ryo-kuramba-ku-isi-ni-nde-kugeza-ubu-uyibayeho-igihe-kirekire","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/kigaliinfo.com\/kinya\/2025\/09\/15\/dore-ibanga-ryo-kuramba-ku-isi-ni-nde-kugeza-ubu-uyibayeho-igihe-kirekire\/","title":{"rendered":"Dore ibanga ryo kuramba ku isi! Ni nde kugeza ubu uyibayeho igihe kirekire?"},"content":{"rendered":"\n<p>Kugeza ubu mu mwaka wa 2025, umuntu ukiriho uzwiho kuba mu barambye ku isi yitwa <strong>Ethel Caterham<\/strong> wo mu Bwongereza, akaba yarujuje <strong>imyaka 116<\/strong> mu kwezi gushize kwa Kanama 2025. Kigali Info irabagezaho inama zitangwa n&#8217;inzobere mu bijyanye no kwita ku buzima bw&#8217;umuntu kugira ngo abashe kubaho imyaka myinshi ku isi, nk&#8217;uko byifuzwa na benshi.<\/p>\n\n\n\n<p>Nk&#8217;uko byanditswe n&#8217;ikinyamakuru cyitwa Harvard Health cy&#8217;Ishuri ry\u2019ubuvuzi rya Kaminuza ya Harvard, muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, hamwe na PubMed Central cy&#8217;Ikigo gishinzwe ubuvuzi muri Amerika(NIH), dore ibyo wakora muri iki gihe kugira ngo ubeho igihe kirekire kandi ufite ubuzima buzira umuze.<\/p>\n\n\n\n<p>Icya mbere ni <strong>ukureka itabi<\/strong>, kuko umwotsi waryo uhumanya ibihaha ugafunga inzira z&#8217;ubuhumekero, bigatuma umuntu atabasha kumara imyaka myinshi y&#8217;ubuzima bwe ku isi.<\/p>\n\n\n\n<p><strong>Siporo ya buri munsi \u2013<\/strong> harimo iyo kugenda n\u2019amaguru ndetse no gukora imirimo n&#8217;imyitozo ngororamubiri, bituma umutima ukora neza bikaringaniza gutembera kw&#8217;amaraso mu mubiri kuko imiyoboro yayo izibuka, bigatuma n\u2019imbaraga z\u2019umubiri zirushaho kwiyongera.<\/p>\n\n\n\n<p><strong>Kurya indyo iboneye<\/strong> <strong>kandi yuzuye<\/strong> \u2013 kurya imboga, imbuto, ibinyampeke n&#8217;umutsima wabyo utagira amasukari menshi, amafi, ibishyimbo n\u2019amavuta, ukagabanya inyama hamwe n\u2019ibyo kurya n&#8217;ibinyobwa byatunganyirijwe mu nganda akenshi biba bifite amasukari menshi, bituma umuntu agira ubuzima bwiza akaramba.<\/p>\n\n\n\n<p><strong>Kuryama igihe gihagije<\/strong> \u2013 abantu bakuru ni bo bakunda kuryama amasaha make, nyamara ngo bakeneye kumara byibura amasaha 7\u20139 basinziriye buri joro, mu gihe abana bo baba bagomba kuyarenza.<\/p>\n\n\n\n<p><strong>Kwirinda inzoga<\/strong> cyangwa kuzigabanya&nbsp; \u2013abaganga bavuga ko kunywa nyinshi byangiza umubiri, n&#8217;ubwo Bibiliya Yera yo itemerera umukristo wa nyawe kunywa na gake.<\/p>\n\n\n\n<p>Kubaho uri <strong>inshuti y&#8217;abantu<\/strong> bose uhereye ku<strong> miryango<\/strong> yawe\u2013 kuba hafi y\u2019abandi no kugira ibyo ubakorera bigutera ishema n\u2019icyizere bigatuma umutima n\u2019ubwonko bigira ubuzima bwiza.<\/p>\n\n\n\n<p><strong>Kwirinda imihangayiko no kujagarara(stress<\/strong>) \u2013 umutima uhorana amahoro utuma n\u2019umubiri ukora neza.<\/p>\n\n\n\n<p><strong>Kugira isuku, kwivuza hakiri kare no gukingirwa<\/strong> \u2013 guhora umuntu asuzumisha umubiri we uko uhagaze(check-up), yasanga arwaye akivuza hakiri kare, ndetse no kwikingiza indwara, bimurinda gusaza akiri muto.<\/p>\n\n\n\n<p><strong>Kwirinda impanuka n&#8217;ibiza<\/strong>&#8211; gukoresha amavuta arinda uruhu kwangizwa n&#8217;izuba, kwirinda ibibazo bituruka ku kirere cyangwa impanuka umuntu ahura na zo mu ngendo no mu byo akora, biri mu bimurinda gupfa akenyutse(akiri muto).<\/p>\n\n\n\n<p>PubMed Central ivuga ko hari ubushakashatsi bukomeje gukorwa ku miti nka <em>metformin<\/em> na <em>rapamycin<\/em>, igaragaza ko ishobora kongerera abantu imyaka yo kubaho, ariko ikazakoreshwa ku bantu mu gihe igerageza rikorerwa ku nyamaswa rizaba ritanze igisubizo.<\/p>\n\n\n\n<p>Iyi miti kandi ngo isubiza inyuma ibimenyetso byo gusaza ku bantu bageze mu zabukuru, n&#8217;ubwo ngo abaganga basanze byagira izindi ngaruka ku buzima.<\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>Kugeza ubu mu mwaka wa 2025, umuntu ukiriho uzwiho kuba mu barambye ku isi yitwa Ethel Caterham wo mu Bwongereza, akaba yarujuje imyaka 116 mu kwezi gushize kwa Kanama 2025.&hellip;<\/p>\n","protected":false},"author":2,"featured_media":2761,"comment_status":"open","ping_status":"open","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"footnotes":""},"categories":[1,2,8,76,26],"tags":[99,100],"class_list":["post-2760","post","type-post","status-publish","format-standard","has-post-thumbnail","hentry","category-ahabanza","category-amakuru","category-imibereho","category-incamake","category-ubuzima-iyobokamana","tag-ibanga-ryo-kubaho","tag-igihe-kirekire"],"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/kigaliinfo.com\/kinya\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/2760","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/kigaliinfo.com\/kinya\/wp-json\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/kigaliinfo.com\/kinya\/wp-json\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/kigaliinfo.com\/kinya\/wp-json\/wp\/v2\/users\/2"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/kigaliinfo.com\/kinya\/wp-json\/wp\/v2\/comments?post=2760"}],"version-history":[{"count":1,"href":"https:\/\/kigaliinfo.com\/kinya\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/2760\/revisions"}],"predecessor-version":[{"id":2762,"href":"https:\/\/kigaliinfo.com\/kinya\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/2760\/revisions\/2762"}],"wp:featuredmedia":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/kigaliinfo.com\/kinya\/wp-json\/wp\/v2\/media\/2761"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/kigaliinfo.com\/kinya\/wp-json\/wp\/v2\/media?parent=2760"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/kigaliinfo.com\/kinya\/wp-json\/wp\/v2\/categories?post=2760"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/kigaliinfo.com\/kinya\/wp-json\/wp\/v2\/tags?post=2760"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}