{"id":2755,"date":"2025-09-10T21:09:25","date_gmt":"2025-09-10T21:09:25","guid":{"rendered":"https:\/\/kigaliinfo.com\/kinya\/?p=2755"},"modified":"2025-09-10T21:09:26","modified_gmt":"2025-09-10T21:09:26","slug":"dore-nayini-nshya-aho-abanyeshuri-batsinda-icya-leta-hafi-ya-bose","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/kigaliinfo.com\/kinya\/2025\/09\/10\/dore-nayini-nshya-aho-abanyeshuri-batsinda-icya-leta-hafi-ya-bose\/","title":{"rendered":"Dore Nayini nshya aho abanyeshuri batsinda icya Leta hafi ya bose"},"content":{"rendered":"\n<p><br>Hari ababyeyi babona abana babo boherejwe mu mashuri atanga uburezi bw\u2019ibanze bw\u2019imyaka 9(NYBE), cyane cyane aya mashya atararenza imyaka itatu, bikabatera ikibazo, nyamara hari atangiye guhindura iyi myumvire, aho abana batsinda ikizamini cya Leta hafi ya bose.<\/p>\n\n\n\n<p>Groupe Scolaire(GS) Ntora mu Murenge wa Gisozi w\u2019Akarere ka Gasabo riri mu mashuri yubatswe mu mwaka wa 2022 muri gahunda ya Leta yo kongera ibyumba by\u2019amashuri no kurwanya ubucucike bw\u2019abana, aho bamwe bari basigaye bicara hasi.<\/p>\n\n\n\n<p>Mu mashuri yaruhutse imvune zo kwigisha umubare w\u2019abana urenze igipimo nyuma yo kubaka GS Ntora na Kariyeri mu murenge wa Gisozi, hari GS Kagugu Catholique, GS Gizozi I na GS Gisozi ya II.<\/p>\n\n\n\n<p>Hari abahisemo kugumisha abana babo kuri ayo mashuri asanzwe, batinya imihini mishya muri za Nayini zicyubakwa, ariko ngo baribeshye kuko GS Ntora riri mu mashuri ya mbere mu Karere ka Gasabo yafashije abana gutsinda ibizamini bya Leta ku kigero kirenga 86%.<\/p>\n\n\n\n<p>Mu banyeshuri 97 bakoreye ikizamini cya Leta gisoza amashuri abanza muri GS Ntora, 84 batsindiye gukomereza mu mashuri yisumbuye, ndetse harimo 24 babonye amanota arenga 70% abemerera kujya kwiga bacumbikirwa.<\/p>\n\n\n\n<p>Uwitwa Irasohoza Kevin Baraka yabaye uwa mbere kuri iryo shuri n\u2019amanota 87% muri rusange, akaba yaragize by\u2019umwihariko amanota 98% mu Isomo ry\u2019Icyongereza hamwe na 96% mu isomo mbonezamubano n\u2019imyemerere(Social and Religious Studies\/SRS).<\/p>\n\n\n\n<p>Mu ngamba zafashwe zo gukomeza gufasha abana kuzatsinda ibizamini bya Leta bose mu mwaka utaha wa 2026, nk\u2019uko Ubuyobozi bwa GS Ntora bubisobanura, hari ukugerera ku ishuri ku gihe, kurya bagahaga, kwicara ari bake ku ntebe no kuba buri cyumba cy\u2019umwaka wa gatandatu kitagomba kurenza abana 45.<\/p>\n\n\n\n<p>\u201cHari abarimu bashoboye kandi bafasha abanyeshuri kubahiriza gahunda yo kwiga, aho buri mwana wiga kuri iri shuri nta gihe cyo guta azongera kubona,\u201d nk\u2019uko bisobanurwa n\u2019umuyobozi ushinzwe amasomo muri GS Ntora, Olivier Rukundo.<\/p>\n\n\n\n<p>Nta munyeshuri(cyane cyane abiga mu mwaka wa gatandatu) urenza saa mbiri za mu gitondo ataragera ku ishuri kugira ngo igihe cyo gutangira amasomo nyirizina kize kugera basubiye mu byo bize umunsi wabanjirijeho, banakosoye imikoro.<\/p>\n\n\n\n<figure class=\"wp-block-gallery has-nested-images columns-default is-cropped wp-block-gallery-1 is-layout-flex wp-block-gallery-is-layout-flex\">\n<figure class=\"wp-block-image size-large\"><img loading=\"lazy\" decoding=\"async\" width=\"1024\" height=\"768\" data-id=\"2757\" src=\"https:\/\/kigaliinfo.com\/kinya\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2025\/09\/IMG-20250910-WA0022-1024x768.jpg\" alt=\"\" class=\"wp-image-2757\" srcset=\"https:\/\/kigaliinfo.com\/kinya\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2025\/09\/IMG-20250910-WA0022-1024x768.jpg 1024w, https:\/\/kigaliinfo.com\/kinya\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2025\/09\/IMG-20250910-WA0022-300x225.jpg 300w, https:\/\/kigaliinfo.com\/kinya\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2025\/09\/IMG-20250910-WA0022-768x576.jpg 768w, https:\/\/kigaliinfo.com\/kinya\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2025\/09\/IMG-20250910-WA0022.jpg 1040w\" sizes=\"auto, (max-width: 1024px) 100vw, 1024px\" \/><figcaption class=\"wp-element-caption\">Uko abana b&#8217;i Ntora batsinze ibizamini <\/figcaption><\/figure>\n<\/figure>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>Hari ababyeyi babona abana babo boherejwe mu mashuri atanga uburezi bw\u2019ibanze bw\u2019imyaka 9(NYBE), cyane cyane aya mashya atararenza imyaka itatu, bikabatera ikibazo, nyamara hari atangiye guhindura iyi myumvire, aho abana&hellip;<\/p>\n","protected":false},"author":2,"featured_media":2756,"comment_status":"open","ping_status":"open","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"footnotes":""},"categories":[1,2,76,24],"tags":[],"class_list":["post-2755","post","type-post","status-publish","format-standard","has-post-thumbnail","hentry","category-ahabanza","category-amakuru","category-incamake","category-uburezi"],"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/kigaliinfo.com\/kinya\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/2755","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/kigaliinfo.com\/kinya\/wp-json\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/kigaliinfo.com\/kinya\/wp-json\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/kigaliinfo.com\/kinya\/wp-json\/wp\/v2\/users\/2"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/kigaliinfo.com\/kinya\/wp-json\/wp\/v2\/comments?post=2755"}],"version-history":[{"count":1,"href":"https:\/\/kigaliinfo.com\/kinya\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/2755\/revisions"}],"predecessor-version":[{"id":2758,"href":"https:\/\/kigaliinfo.com\/kinya\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/2755\/revisions\/2758"}],"wp:featuredmedia":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/kigaliinfo.com\/kinya\/wp-json\/wp\/v2\/media\/2756"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/kigaliinfo.com\/kinya\/wp-json\/wp\/v2\/media?parent=2755"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/kigaliinfo.com\/kinya\/wp-json\/wp\/v2\/categories?post=2755"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/kigaliinfo.com\/kinya\/wp-json\/wp\/v2\/tags?post=2755"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}