{"id":2625,"date":"2025-08-18T19:32:25","date_gmt":"2025-08-18T19:32:25","guid":{"rendered":"https:\/\/kigaliinfo.com\/kinya\/?p=2625"},"modified":"2025-08-18T19:38:38","modified_gmt":"2025-08-18T19:38:38","slug":"imvura-yimpeshyi-imaze-kwica-5-izageza-ku-wa-kabiri-meteo","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/kigaliinfo.com\/kinya\/2025\/08\/18\/imvura-yimpeshyi-imaze-kwica-5-izageza-ku-wa-kabiri-meteo\/","title":{"rendered":"Imvura yo mu mpeshyi imaze kwica 5, izageza ku wa kabiri-Meteo"},"content":{"rendered":"\n<p>Ikigo gishinzwe Ubumenyi bw&#8217;Ikirere, Meteo-Rwanda, kivuga ko imvura irimo kugwa mu bice bitandukanye by&#8217;Igihugu izageza kuri uyu wa Kabiri tariki 18 Kanama 2025, ikazongera kuboneka kuva tariki 26 z&#8217;uku kwezi, n&#8217;ubwo Umuhindo uzaba utaratangira neza.<\/p>\n\n\n\n<p>Iyi mvura yabaye nyinshi ngo imaze guteza ibiza byahitanye abantu batanu, nk&#8217;uko bitangazwa na Minisiteri y&#8217;Ibikorwa by&#8217;Ubutabazi(MINEMA), ndetse ko hakomeretse abaturage 25, mu gihe inzu 15 na zo zangijwe n&#8217;ibi biza.<\/p>\n\n\n\n<p>Meteo ivuga ko imvura nk&#8217;iyi ijya iboneka rimwe na rimwe, ariko ko bitazateza kubura imvura mu gihe cy&#8217;Umuhindo nyirizina. Itangazwa ry&#8217;imvura y&#8217;umuhindo wa 2025 riteganyijwe tariki ya 29 Kanama 2025.<\/p>\n\n\n\n<p>Iteganyagihe ry&#8217;iminsi 10 kuva tariki 11 kugera 20 Kanama 2025, ryagaragaje ko hazagwa imvura irenze igipimo cy&#8217;isanzwe igwa mu yindi myaka muri iki gihe cyo hagati mu kwezi kwa Kanama.<\/p>\n\n\n\n<p>Meteo-Rwanda yagize iti &#8220;Imvura iteganyijwe iri hagati ya milimetero 0 na 50 mu bice bitandukanye by\u2019Igihugu, ikaba iri hejuru gato y\u2019ikigero cy\u2019impuzandengo y\u2019isanzwe igwa muri iki gice (imvura isanzwe igwa muri iki gice iri hagati ya milimetero 0 na 40).&#8221;<\/p>\n\n\n\n<p>Meteo ivuga ko iyi mvura izaturuka ku bwiyongere bw\u2019ubuhehere bw\u2019umwuka buturuka ahanini ku miyaga iva mu burengerazuba bw\u2019Inyanja y\u2019Ubuhinde yerekeza mu Karere u Rwanda ruherereyemo.<\/p>\n\n\n\n<p>Iryo teganyagihe ry&#8217;iminsi 10 yo hagati muri uku kwezi ryavugaga ko aho imvura izagwa, iminsi izagwamo izaba iri hagati y&#8217;ibiri (2) n\u2019ine (4) bitewe n\u2019imiterere ya buri hantu, ikaba iteganyijwe cyane cyane mu ntangiriro no mu matariki yegereza impera z\u2019iki gice cya kabiri cy\u2019ukwezi kwa Kanama.<\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>Ikigo gishinzwe Ubumenyi bw&#8217;Ikirere, Meteo-Rwanda, kivuga ko imvura irimo kugwa mu bice bitandukanye by&#8217;Igihugu izageza kuri uyu wa Kabiri tariki 18 Kanama 2025, ikazongera kuboneka kuva tariki 26 z&#8217;uku kwezi,&hellip;<\/p>\n","protected":false},"author":2,"featured_media":2626,"comment_status":"open","ping_status":"open","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"footnotes":""},"categories":[1,2,17,18],"tags":[71,70],"class_list":["post-2625","post","type-post","status-publish","format-standard","has-post-thumbnail","hentry","category-ahabanza","category-amakuru","category-ikirere","category-imihindagurikire-yibihe","tag-imvura","tag-meteo-rwanda"],"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/kigaliinfo.com\/kinya\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/2625","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/kigaliinfo.com\/kinya\/wp-json\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/kigaliinfo.com\/kinya\/wp-json\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/kigaliinfo.com\/kinya\/wp-json\/wp\/v2\/users\/2"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/kigaliinfo.com\/kinya\/wp-json\/wp\/v2\/comments?post=2625"}],"version-history":[{"count":2,"href":"https:\/\/kigaliinfo.com\/kinya\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/2625\/revisions"}],"predecessor-version":[{"id":2628,"href":"https:\/\/kigaliinfo.com\/kinya\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/2625\/revisions\/2628"}],"wp:featuredmedia":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/kigaliinfo.com\/kinya\/wp-json\/wp\/v2\/media\/2626"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/kigaliinfo.com\/kinya\/wp-json\/wp\/v2\/media?parent=2625"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/kigaliinfo.com\/kinya\/wp-json\/wp\/v2\/categories?post=2625"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/kigaliinfo.com\/kinya\/wp-json\/wp\/v2\/tags?post=2625"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}