{"id":2609,"date":"2025-08-14T21:17:01","date_gmt":"2025-08-14T21:17:01","guid":{"rendered":"https:\/\/kigaliinfo.com\/kinya\/?p=2609"},"modified":"2025-08-14T21:34:09","modified_gmt":"2025-08-14T21:34:09","slug":"mtn-rwanda-yungutse-miliyari-6-3frw-mu-gice-cya-mbere-cya-2025","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/kigaliinfo.com\/kinya\/2025\/08\/14\/mtn-rwanda-yungutse-miliyari-6-3frw-mu-gice-cya-mbere-cya-2025\/","title":{"rendered":"MTN Rwanda yungutse miliyari 6.3Frw mu gice cya mbere cya 2025"},"content":{"rendered":"\n<p><br>Inyungu y\u2019ikigo cy\u2019itumanaho, MTN Rwandacell Plc, mu mezi atandatu ya mbere y\u2019uyu mwaka wa 2025 yageze kuri miliyari 6.3 Frw nyuma yo kwishyura imisoro. Ibi ngo bigaragaje intambwe nini mu guhangana n\u2019igihombo iki kigo cyari cyagize mu gihe nk\u2019iki cy&#8217;umwaka ushize wa 2024.<\/p>\n\n\n\n<p>Amafaranga MTN Rwanda yinjije mbere yo kwishyura imigabane, imisoro, itakazagaciro k\u2019ifaranga ry\u2019u Rwanda ugereranyije n\u2019idolari hamwe n\u2019itakazagaciro k\u2019imitungo ya MTN Rwanda (EBITDA), yageze kuri miliyari 56 na miliyoni 100Frw.<\/p>\n\n\n\n<p>Iki kigo kandi cyazamuye inyungu kibona ugereranyije n\u2019ayo cyinjije, aho iki kigero ngo cyazamutseho 9.1% kigera kuri 40.4%. Ibi byerekana ko uretse kuzamura inyungu, MTN Rwandacell Plc yanagize uruhare mu gukoresha amafaranga neza, akabyara umusaruro ushimishije.<\/p>\n\n\n\n<p>Muri rusange, abakoresha serivisi zo guhamagarana za MTN Rwandacell Plc ngo biyongereyeho 3.5% bagera kuri miliyoni 7 n&#8217;ibihumbi 800 ugereranyije n\u2019igihe nk\u2019icyo umwaka ushize. Abakoresha Mobile Money na bo biyongereyeho 9.1% bagera kuri miliyoni 6 n&#8217;ibihumbi 560.<\/p>\n\n\n\n<p>Abacuruzi bakoresha MoMo biyongereyeho 29.7%, bagera ku bihumbi 572, amafaranga yahererekanyijwe na yo yariyongereye agera kuri miliyari ibihumbi 21.9Frw mu gihe inshuro zahererekanyijwe amafaranga zageze kuri miliyari 1 na miliyoni 400.<\/p>\n\n\n\n<p>Abakoresha internet ya MTN Rwandacell Plc na bo biyongereyeho 13.1% bagera kuri miliyoni 2 n&#8217;ibihumbi 400. Ibi bikaba byaragendanye n\u2019uko iki kigo cyatangiye gutanga internet ya 5G.<\/p>\n\n\n\n<p>Inyungu yaturutse mu gucuruza internet yiyongereyeho 10.1%, igera kuri miliyari 23 na miliyoni 300Frw.<\/p>\n\n\n\n<p>Amafaranga yinjiye akomoka kuri serivisi za Mobile Money yageze kuri miliyari 68 na miliyoni 600 Frw, bigahwana n&#8217;izamuka rya 29.1%, bikaba byaragizwemo uruhare n\u2019ubwiyongere bw\u2019ikoreshwa ry\u2019ikoranabuhanga muri serivisi zirimo kwishyurana hakoreshejwe ikarita ya MoMo virtual na Kwance.<\/p>\n\n\n\n<p>Abakozi ba MTN na bo bashimirwa kuba baragize uruhare mu bikorwa by\u2019ubukorerabushake, abajyanama b\u2019ubuzima 100 bahabwa telefoni zigezweho, imiryango 100 ihabwa ibikoresho by\u2019imirasire y\u2019izuba mu gihe abantu barenga 300 bahawe amahugurwa ku bumenyi mu by\u2019ikoranabuhanga.<\/p>\n\n\n\n<p>Umuyobozi ushinzwe Imari muri MTN Rwandacell Plc, Dunstan Ayodele Stober, yagize ati &#8220;Twishimiye inyungu twabonye kandi twizeye kuzagira igice cya kabiri cyiza(cy&#8217;umwaka wa 2025).&#8221;<\/p>\n\n\n\n<p>Umuyobozi Mukuru wa MTN Rwandacell Plc, Ali Monzer, na we yongeraho ati &#8220;Intego yacu irazwi, ni ishoramari ryagutse mu bikorwaremezo, gushyira mu bikorwa gahunda yacu mu buryo bukwiriye ndetse no gushyira abakiliya bacu imbere muri byose.&#8221;<\/p>\n\n\n\n<p><strong>Source<\/strong>: <strong>Igihe<\/strong><\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>Inyungu y\u2019ikigo cy\u2019itumanaho, MTN Rwandacell Plc, mu mezi atandatu ya mbere y\u2019uyu mwaka wa 2025 yageze kuri miliyari 6.3 Frw nyuma yo kwishyura imisoro. Ibi ngo bigaragaje intambwe nini mu&hellip;<\/p>\n","protected":false},"author":2,"featured_media":2610,"comment_status":"open","ping_status":"open","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"footnotes":""},"categories":[1,2,31],"tags":[67],"class_list":["post-2609","post","type-post","status-publish","format-standard","has-post-thumbnail","hentry","category-ahabanza","category-amakuru","category-economy","tag-mtn-rwanda"],"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/kigaliinfo.com\/kinya\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/2609","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/kigaliinfo.com\/kinya\/wp-json\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/kigaliinfo.com\/kinya\/wp-json\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/kigaliinfo.com\/kinya\/wp-json\/wp\/v2\/users\/2"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/kigaliinfo.com\/kinya\/wp-json\/wp\/v2\/comments?post=2609"}],"version-history":[{"count":2,"href":"https:\/\/kigaliinfo.com\/kinya\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/2609\/revisions"}],"predecessor-version":[{"id":2613,"href":"https:\/\/kigaliinfo.com\/kinya\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/2609\/revisions\/2613"}],"wp:featuredmedia":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/kigaliinfo.com\/kinya\/wp-json\/wp\/v2\/media\/2610"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/kigaliinfo.com\/kinya\/wp-json\/wp\/v2\/media?parent=2609"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/kigaliinfo.com\/kinya\/wp-json\/wp\/v2\/categories?post=2609"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/kigaliinfo.com\/kinya\/wp-json\/wp\/v2\/tags?post=2609"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}