{"id":2606,"date":"2025-08-13T22:01:07","date_gmt":"2025-08-13T22:01:07","guid":{"rendered":"https:\/\/kigaliinfo.com\/kinya\/?p=2606"},"modified":"2025-08-13T22:01:08","modified_gmt":"2025-08-13T22:01:08","slug":"aha-haba-ari-ho-putin-na-trump-bagiye-guhurira-bakagabana-ukraine","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/kigaliinfo.com\/kinya\/2025\/08\/13\/aha-haba-ari-ho-putin-na-trump-bagiye-guhurira-bakagabana-ukraine\/","title":{"rendered":"Aha haba ari ho Putin na Trump bagiye guhurira bakagabana Ukraine"},"content":{"rendered":"\n<p>Perezida wa Leta zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yamaze kwemeza ko mu biganiro bizamuhuza na mugenzi we Vladimir Putin kuri uyu wa Gatanu, hazabaho gusuzuma niba u Burusiya butaharirwa igice cy&#8217;ubutaka bwa Ukraine, mu rwego rwo kurangiza intambara imaze imyaka itatu ihanganishije u Burusiya na Ukraine (cyangwa OTAN muri rusange).<\/p>\n\n\n\n<p>Trump na Putin barateganya guhurira muri Leta ya Amerika yitwa Alaska yegereye u Burusiya, i Girdwood mu Mujyi wa Anchorage, muri Hotel yitwa Alyeska Resort kuri uyu wa 15 Kanama 2025.<\/p>\n\n\n\n<p>Intambara ibera muri Ukraine imaze gutuma u Burusiya bwigarurira igice cy&#8217;uburasirazuba bw&#8217;icyo gihugu kingana na 1\/5, hakurya y&#8217;Umugezi witwa Dnipro, hepfo yaho mu Nyanja y&#8217;Umukara na ho haba umwigimbakirwa witwa Crimea u Burusiya bwambuye Ukraine muri 2014.<\/p>\n\n\n\n<p>U Burusiya bumaze igihe bwifuza ko ibice bwigaruriye byabwomekwaho, none Trump arasa n&#8217;urimo kubyemera n&#8217;ubwo amahanga cyane cyane u Burayi arimo kubirwanya ku buryo bukomeye, kuko ngo ari ukwica amasezerano mpuzamahanga y&#8217;Umuryango w&#8217;Abibumbye no kutubahiriza ubusugire bwa Ukraine.<\/p>\n\n\n\n<p>Trump yagize ati &#8220;Mu guhura kwanjye na Putin hazabaho guharirana, (Abarusiya) bafite aho bagomba gusigarana n&#8217;aho bazemera gutanga.&#8221;<\/p>\n\n\n\n<p>Ibi biganiro by&#8217;amahoro bihuza aba Perezida b&#8217;ibihugu by&#8217;ibihangange ku isi ntabwo biri mu bushake bwa Ukraine cyangwa ngo Umuryango OTAN muri rusange ube warabyemeye.<\/p>\n\n\n\n<p>Ukraine n&#8217;ubwo yakwitabira ibyo biganiro cyangwa ntibizemo, ni ikintu cyarwanyijwe cyane na Perezida Volodymyr Zelensky ndetse n&#8217;ibihugu by&#8217;i Burayi muri rusange, aho bo biyemeje gukomeza intambara n&#8217;u Burusiya, bakavuga ko Trump na Putin bibereye muri gahunda zabo bwite.<\/p>\n\n\n\n<p>Hari Umukoloneri w&#8217;Umwongereza, Hamish de Bretton-Gordon watanze ikiganiro kuri Televiziyo yitwa Byline TV, asaba inzego zikorana n&#8217;Urukiko mpuzamahanga ICC guta muri yombi Putin najya muri Alaska, ariko imbogamizi zikaba ko Amerika atari umunyamuryango w&#8217;urwo rukiko.<\/p>\n\n\n\n<p>Usibye n&#8217;ibyo, haribazwa ingufu cyangwa ubuhanga abantu bafata Putin baba bitwaje kugira ngo bamenere mu bashinzwe umutekano we bikabayobera, cyane ko ngo hari n&#8217;abamurinda bagenda bitwaje amasanduku abitse imfunguzo z&#8217;intwaro kirimbuzi.<\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>Perezida wa Leta zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yamaze kwemeza ko mu biganiro bizamuhuza na mugenzi we Vladimir Putin kuri uyu wa Gatanu, hazabaho gusuzuma niba u Burusiya butaharirwa&hellip;<\/p>\n","protected":false},"author":2,"featured_media":2607,"comment_status":"open","ping_status":"open","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"footnotes":""},"categories":[1,2,4],"tags":[66,65],"class_list":["post-2606","post","type-post","status-publish","format-standard","has-post-thumbnail","hentry","category-ahabanza","category-amakuru","category-ububanyi-namahanga","tag-putin","tag-trump"],"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/kigaliinfo.com\/kinya\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/2606","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/kigaliinfo.com\/kinya\/wp-json\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/kigaliinfo.com\/kinya\/wp-json\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/kigaliinfo.com\/kinya\/wp-json\/wp\/v2\/users\/2"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/kigaliinfo.com\/kinya\/wp-json\/wp\/v2\/comments?post=2606"}],"version-history":[{"count":1,"href":"https:\/\/kigaliinfo.com\/kinya\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/2606\/revisions"}],"predecessor-version":[{"id":2608,"href":"https:\/\/kigaliinfo.com\/kinya\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/2606\/revisions\/2608"}],"wp:featuredmedia":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/kigaliinfo.com\/kinya\/wp-json\/wp\/v2\/media\/2607"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/kigaliinfo.com\/kinya\/wp-json\/wp\/v2\/media?parent=2606"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/kigaliinfo.com\/kinya\/wp-json\/wp\/v2\/categories?post=2606"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/kigaliinfo.com\/kinya\/wp-json\/wp\/v2\/tags?post=2606"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}