{"id":2559,"date":"2025-08-07T19:29:45","date_gmt":"2025-08-07T19:29:45","guid":{"rendered":"https:\/\/kigaliinfo.com\/kinya\/?p=2559"},"modified":"2025-08-07T19:35:33","modified_gmt":"2025-08-07T19:35:33","slug":"menya-ibidasanzwe-ku-ndangamuntu-yikoranabuhanga-yatangiye-kwandikishwamuri-expo","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/kigaliinfo.com\/kinya\/2025\/08\/07\/menya-ibidasanzwe-ku-ndangamuntu-yikoranabuhanga-yatangiye-kwandikishwamuri-expo\/","title":{"rendered":"Menya ibidasanzwe ku ndangamuntu y&#8217;ikoranabuhanga yatangiye kwandikishwa muri Expo"},"content":{"rendered":"\n<p>Ikigo cy\u2019Igihugu gishinzwe Indangamuntu (NIDA), cyatangiye kwandika abaturage muri gahunda y\u2019indangamuntu koranabuhanga, SSDID, ahari kubera Imurikagurisha Mpuzamahanga(Expo), i Gikondo mu Mujyi wa Kigali.<\/p>\n\n\n\n<p>NIDA irimo gufata amakuru azaba abitse muri iyi ndangamuntu koranabuhanga yiswe E-Ndangamuntu, harimo ifoto y&#8217;umuntu igaragaza amaso, ibipimo ndangamiterere by\u2019intoki ze zose, ishusho y\u2019imboni, amazina ye, igihe yavukiye, aho yavukiye, ababyeyi be, e-mail na nimero za telefone ku bazifite n\u2019ibindi.<\/p>\n\n\n\n<figure class=\"wp-block-gallery has-nested-images columns-default is-cropped wp-block-gallery-1 is-layout-flex wp-block-gallery-is-layout-flex\">\n<figure class=\"wp-block-image size-large\"><img loading=\"lazy\" decoding=\"async\" width=\"1024\" height=\"683\" data-id=\"2562\" src=\"https:\/\/kigaliinfo.com\/kinya\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2025\/08\/20250807_204446-1024x683.jpg\" alt=\"\" class=\"wp-image-2562\" srcset=\"https:\/\/kigaliinfo.com\/kinya\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2025\/08\/20250807_204446-1024x683.jpg 1024w, https:\/\/kigaliinfo.com\/kinya\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2025\/08\/20250807_204446-300x200.jpg 300w, https:\/\/kigaliinfo.com\/kinya\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2025\/08\/20250807_204446-768x512.jpg 768w, https:\/\/kigaliinfo.com\/kinya\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2025\/08\/20250807_204446-1536x1024.jpg 1536w, https:\/\/kigaliinfo.com\/kinya\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2025\/08\/20250807_204446.jpg 2048w\" sizes=\"auto, (max-width: 1024px) 100vw, 1024px\" \/><\/figure>\n<\/figure>\n\n\n\n<p>NIDA irateganya ko iyi ndangamuntu imwe y&#8217;ikoranabuhanga (Single Digital ID) izaboneka bitarenze amezi 18 uhereye aho gahunda ya kabiri ya Guverinoma (NST2) itangiriye mu kwezi kwa Kanama k&#8217;umwaka ushize wa 2024(ni ukuvuga ko ubu hasigaye amezi atandatu gusa).<\/p>\n\n\n\n<p>Iyi gahunda igamije kutagira uwo isiga inyuma(no one left behind), izavugurura uburyo inzego zitangamo serivisi ku baturage, bikazabarinda gusiragira mu nzego, kuhatinda cyangwa guhura n&#8217;akarengane, kuko inimero ya buri muntu irimo gushyirwa mu ikoranabuhanga, umwirondoro we ukihutira kuza, ibyo asaba byose agahita abihabwa ako kanya.<\/p>\n\n\n\n<p>Ntabwo bizaba bikiri ngombwa kugendana Indangamuntu kuko izaba ibitswe mu ikoranabuhanga, ahubwo umuntu azajya avuga umubare wayo gusa cyangwa amazina ye, aho ageze hose bamwakire bamuhe serivisi akeneye.<\/p>\n\n\n\n<p>Umukozi wa&nbsp;NIDA&nbsp;ushinzwe ibijyanye no gukora Indangamuntu, Dieudonn\u00e9 Manago Kayihura, twaganiriye mu mwaka ushize agira ati &#8220;Twamaze kwinjira mu bukungu bushingiye ku ikoranabuhanga, aho umuturage akeneye kubona serivisi zihuse nta mpapuro akoresheje nyinshi, iyi ndangamuntu igamije gufasha umuturage kubona serivisi zose mu gihe gito gishoboka.&#8221;<\/p>\n\n\n\n<p>Ati &#8220;Uzaba ushobora kujya muri banki barebe nimero y&#8217;indangamuntu yawe, bagere ku makuru yawe ariko wabanje kubitangira uburenganzira, kuko hari n&#8217;itegeko ryo kurinda amakuru y&#8217;umuntu rigomba kubahirizwa na ryo.&#8221;<\/p>\n\n\n\n<p>Manago yavuze ko Indangamuntu isanzweho idatanga ububasha bwo kubona amakuru ya buri muturage amwerekeyeho.<\/p>\n\n\n\n<figure class=\"wp-block-gallery has-nested-images columns-default is-cropped wp-block-gallery-2 is-layout-flex wp-block-gallery-is-layout-flex\">\n<figure class=\"wp-block-image size-large\"><img loading=\"lazy\" decoding=\"async\" width=\"1024\" height=\"684\" data-id=\"2564\" src=\"https:\/\/kigaliinfo.com\/kinya\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2025\/08\/20250807_204422-1024x684.jpg\" alt=\"\" class=\"wp-image-2564\" srcset=\"https:\/\/kigaliinfo.com\/kinya\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2025\/08\/20250807_204422-1024x684.jpg 1024w, https:\/\/kigaliinfo.com\/kinya\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2025\/08\/20250807_204422-300x200.jpg 300w, https:\/\/kigaliinfo.com\/kinya\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2025\/08\/20250807_204422-768x513.jpg 768w, https:\/\/kigaliinfo.com\/kinya\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2025\/08\/20250807_204422-1536x1026.jpg 1536w, https:\/\/kigaliinfo.com\/kinya\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2025\/08\/20250807_204422.jpg 2048w\" sizes=\"auto, (max-width: 1024px) 100vw, 1024px\" \/><\/figure>\n<\/figure>\n\n\n\n<p>Indangamuntu y&#8217;ikoranabuhanga izinjira mu ruhererekane(system) rw&#8217;ibijyanye no kwishyura byose, ku buryo ahakoreshwaga nimero y&#8217;imisoro(TIN number), mu bwishingizi, mu mashuri, kwa muganga, ibijyanye n&#8217;ingendo zo mu Gihugu imbere n&#8217;ibindi.<\/p>\n\n\n\n<p>Manago ati &#8220;Itegeko rirahari ku buryo inzego zose zitazongera kugora umuturage zimusaba ibyemezo by&#8217;amavuko n&#8217;ibindi&#8221;.<\/p>\n\n\n\n<p>Manago avuga ko Indangamuntu isanzwe iyo yatakaraga nyirayo yajyaga akorerwa indi ifite nimero itandukanye n&#8217;iyo ahawe, ariko e-Ndangamuntu yo izagumana inimero yayo.<\/p>\n\n\n\n<p>E-Ndangamuntu kandi ntabwo bizaba biri ngombwa kuyigendana cyane cyane ku muntu ufite telefone igezweho(smart phone), ariko n&#8217;utayifite ngo azajya ashaka aho bamuha igipapuro kiriho ya nimero.<\/p>\n\n\n\n<p>Ni inimero kugeza ubu irimo guhabwa abantu bose kuva ku mwana ukivuka, ku buryo n&#8217;abanditswe mu bitabo by&#8217;irangamimerere mbere ya gahunda yo kwandikira umwana uvutse kwa muganga, ubu barimo kwimurirwa mu ikoranabuhanga bagahabwa inimero ibaranga.<\/p>\n\n\n\n<p>Manago agira ati &#8221; Ni iyo nzira turimo yo koroshya ubuzima, ku buryo mu myaka itanu(ya Manda ya Perezida Kagame) tuzaba tuvuga ngo &#8216;umuturage ari ku isonga mu bijyanye n&#8217;ikoranabuhanga.'&#8221;<\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>Ikigo cy\u2019Igihugu gishinzwe Indangamuntu (NIDA), cyatangiye kwandika abaturage muri gahunda y\u2019indangamuntu koranabuhanga, SSDID, ahari kubera Imurikagurisha Mpuzamahanga(Expo), i Gikondo mu Mujyi wa Kigali. NIDA irimo gufata amakuru azaba abitse muri&hellip;<\/p>\n","protected":false},"author":2,"featured_media":2560,"comment_status":"open","ping_status":"open","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"footnotes":""},"categories":[1,2,7],"tags":[51,53,52],"class_list":["post-2559","post","type-post","status-publish","format-standard","has-post-thumbnail","hentry","category-ahabanza","category-amakuru","category-tekinoloji","tag-e-ndangamuntu","tag-expo","tag-kwiyandikisha"],"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/kigaliinfo.com\/kinya\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/2559","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/kigaliinfo.com\/kinya\/wp-json\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/kigaliinfo.com\/kinya\/wp-json\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/kigaliinfo.com\/kinya\/wp-json\/wp\/v2\/users\/2"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/kigaliinfo.com\/kinya\/wp-json\/wp\/v2\/comments?post=2559"}],"version-history":[{"count":3,"href":"https:\/\/kigaliinfo.com\/kinya\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/2559\/revisions"}],"predecessor-version":[{"id":2566,"href":"https:\/\/kigaliinfo.com\/kinya\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/2559\/revisions\/2566"}],"wp:featuredmedia":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/kigaliinfo.com\/kinya\/wp-json\/wp\/v2\/media\/2560"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/kigaliinfo.com\/kinya\/wp-json\/wp\/v2\/media?parent=2559"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/kigaliinfo.com\/kinya\/wp-json\/wp\/v2\/categories?post=2559"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/kigaliinfo.com\/kinya\/wp-json\/wp\/v2\/tags?post=2559"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}