{"id":2556,"date":"2025-08-06T13:34:15","date_gmt":"2025-08-06T13:34:15","guid":{"rendered":"https:\/\/kigaliinfo.com\/kinya\/?p=2556"},"modified":"2025-08-06T13:34:15","modified_gmt":"2025-08-06T13:34:15","slug":"minisitiri-wa-minubumwe-yikomye-umubiligi-ku-rupfu-rwabami-bu-rwanda","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/kigaliinfo.com\/kinya\/2025\/08\/06\/minisitiri-wa-minubumwe-yikomye-umubiligi-ku-rupfu-rwabami-bu-rwanda\/","title":{"rendered":"Minisitiri wa MINUBUMWE yikomye Umubiligi ku rupfu rw\u2019Abami b&#8217;u Rwanda"},"content":{"rendered":"\n<p>Minisitiri w\u2019Ubumwe bw\u2019Abanyarwanda n\u2019Inshingano Mboneragihugu, Dr. Jean Damasc\u00e8ne Bizimana yikomye impuguke mu bya politiki n\u2019amategeko y&#8217;Umubiligi, Prof. Filip Reyntjens, nyuma yo kutumivikana ku ruhare rw&#8217;u Bubiligi mu rupfu rw\u2019Umwami Mutara III Rudahigwa n\u2019Umwamikazi Rosalie Gicanda.<\/p>\n\n\n\n<p>Dr. Bizimana ashinja u Bubiligi kuba inyuma y&#8217;urupfu<strong> <\/strong>rw\u2019Umwami Mutara III Rudahigwa mu 1959, hamwe no kohereza mu Rwanda ku bushake Umwamikazi Rosalie Gicanda bazi neza ko Jenoside yakorewe Abatutsi igiye kuba, aho yaje kwicwa ku wa 20 Mata 1994.\u00a0 Ku rundi ruhande ariko Prof. Reyntjens abyamaganira kure avuga ko ibi ari &#8220;ibinyoma byambaye ubusa.\u201d<\/p>\n\n\n\n<p>Dr Bizimana agira ati &#8220;Iyicwa ry\u2019Umwami Mutara III Rudahigwa ryateguwe n\u2019ubutegetsi bw\u2019Abakoloni b\u2019Ababiligi, ibi ntabwo bigibwaho impaka.&#8221;<\/p>\n\n\n\n<p>Arakomeza ati \u201cNk\u2019aho ibyo bitari bihagije, mbere gato ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, u Bubiligi bwafashe icyemezo cy&#8217;ubugome cyo gusubiza mu Rwanda Umwamikazi Gicanda(Umugore wa Rudahigwa) wari urwariye mu Bubiligi, bazi neza ko Jenoside yarimo itutumba. Ni ibyaha bibiri bikomeye u Bubiligi bugomba kubazwa.\u201d<\/p>\n\n\n\n<p>Ibi Dr. Bizimana yabivugiraga ku rubuga rwa X(Twitter) asubiza umusesenguzi witwa Ngando uzwi mu kurwanya abapfobya Jenoside, anasaba ko Filip<strong> <\/strong>Reyntjens yajya yirinda gusibanganya amateka y\u2019ibihe bikomeye u Rwanda rwaciyemo.<\/p>\n\n\n\n<p>Prof. Reyntjens, wahoze yigisha amategeko na politiki muri Kaminuza ya Antwerp, akaba n\u2019umwanditsi w\u2019igitabo <em>Pouvoir et droit au Rwanda<\/em>, yahise asubiza Dr. Bizimana mu magambo akomeye, amwita <strong>umubeshyi<\/strong>.<\/p>\n\n\n\n<p>Ati \u201cNta kimenyetso na kimwe kigaragaza ko Umwami Rudahigwa yishwe. Dr. Bizimana akwiye gusoma ibyo nanditse kuri iyi ngingo, maze akagira ubutwari bwo kujya impaka zishingiye ku bimenyetso\u2014ese azabikora?\u201d<\/p>\n\n\n\n<p>Izi mpaka zahise zibyutsa amarangamutima akomeye mu bya politiki na diplomasi, aho Dr. Bizimana yasubije mu nyandiko ndende, avuga ko Reyntjens akomeje gukingira ikibaba u Bubiligi ku byaha bwakoreye u Rwanda, ndetse akamwita <strong>&#8220;<\/strong>umwicanyi w\u2019amateka ya Jenoside.&#8221;<\/p>\n\n\n\n<p>Ati \u201cHashize imyaka irenga 40 uri indashyikirwa mu gukwirakwiza ibinyoma no guhimba amateka. Wari umufatanyabikorwa w\u2019ubutegetsi bwa Habyarimana, kandi kuva bwahirima nturahwema kugaragaza urwango rukomeye ku Rwanda.\u201d<\/p>\n\n\n\n<p>Minisitiri Dr Bizimana avuga ko Reyntjens ashaka gusibanganya ibimenyetso bifatika birimo urwandiko rwa Minisiteri y\u2019Ubutegetsi y&#8217;u Bubiligi rwo mu myaka ya 1990, rwategekaga ko Umwamikazi Gicanda yoherezwa mu Rwanda kandi bari bazi neza ko yahigwaga.<\/p>\n\n\n\n<p>Ati \u201cNi iki wita ikinyoma ku byerekeye inyandiko yemewe, ifite nomero n\u2019itariki, isaba ko Umwamikazi Gicanda yoherezwa mu Rwanda kandi ari mu kaga? Ibyo si umugani, ni ukuri. Ahubwo aho kumfata nk\u2019umubeshyi, wagakwiye kubaza abayobozi bawe impamvu bafashe icyo cyemezo kigayitse.\u201d<\/p>\n\n\n\n<p>Dr. Bizimana yakomeje anenga Reyntjens agira ati \u201cUri nde wowe usaba impaka ku ngingo nk&#8217;izi utazi? Iyo uza kuba uri inyangamugayo, wari gukora ibishoboka ukabona iriya baruwa kugira ngo usabe ibisobanuro abayobozi bawe b\u2019Ababiligi, aho gushaka kwandagaza abavuga ukuri.\u201d<\/p>\n\n\n\n<p>N&#8217;ubwo Reyntjens azwi nk\u2019umusesenguzi unenga Leta y\u2019u Rwanda, na we aranengwa bikomeye ko agoreka amateka y\u2019uruhare rw&#8217;ubukoroni na Leta <strong>za<\/strong>teguye Jenoside, aho avugwa kuba yari inshuti magara ya Perezida<strong> <\/strong>Habyarimana.<\/p>\n\n\n\n<p>Dr. Bizimana asoza asaba u Bubiligi n\u2019inshuti zabwo kureka kwivanga mu miyoborere y\u2019u Rwanda, aho agira ati<br>\u201cIgihe cyararangiye aho u Bubiligi bwadutegekaga uko tubaho. Turi igihugu cyigenga, dufite uburenganzira ku kwiyobora no kwihitiramo inzira yacu. Ibikomere u Bubiligi bwadusigiye birahagije. Reyntjens n\u2019abandi nka we, bareke kwivanga mu bibazo byacu.\u201d<\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>Minisitiri w\u2019Ubumwe bw\u2019Abanyarwanda n\u2019Inshingano Mboneragihugu, Dr. Jean Damasc\u00e8ne Bizimana yikomye impuguke mu bya politiki n\u2019amategeko y&#8217;Umubiligi, Prof. Filip Reyntjens, nyuma yo kutumivikana ku ruhare rw&#8217;u Bubiligi mu rupfu rw\u2019Umwami Mutara&hellip;<\/p>\n","protected":false},"author":2,"featured_media":2557,"comment_status":"open","ping_status":"open","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"footnotes":""},"categories":[1,2,3,4],"tags":[46,47,50,48,49],"class_list":["post-2556","post","type-post","status-publish","format-standard","has-post-thumbnail","hentry","category-ahabanza","category-amakuru","category-politike","category-ububanyi-namahanga","tag-dr-bizimana","tag-filip-reyntjens","tag-jenoside","tag-mutara-rudahigwa","tag-rosalie-gicanda"],"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/kigaliinfo.com\/kinya\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/2556","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/kigaliinfo.com\/kinya\/wp-json\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/kigaliinfo.com\/kinya\/wp-json\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/kigaliinfo.com\/kinya\/wp-json\/wp\/v2\/users\/2"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/kigaliinfo.com\/kinya\/wp-json\/wp\/v2\/comments?post=2556"}],"version-history":[{"count":1,"href":"https:\/\/kigaliinfo.com\/kinya\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/2556\/revisions"}],"predecessor-version":[{"id":2558,"href":"https:\/\/kigaliinfo.com\/kinya\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/2556\/revisions\/2558"}],"wp:featuredmedia":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/kigaliinfo.com\/kinya\/wp-json\/wp\/v2\/media\/2557"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/kigaliinfo.com\/kinya\/wp-json\/wp\/v2\/media?parent=2556"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/kigaliinfo.com\/kinya\/wp-json\/wp\/v2\/categories?post=2556"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/kigaliinfo.com\/kinya\/wp-json\/wp\/v2\/tags?post=2556"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}