{"id":2549,"date":"2025-08-04T21:16:48","date_gmt":"2025-08-04T21:16:48","guid":{"rendered":"https:\/\/kigaliinfo.com\/kinya\/?p=2549"},"modified":"2025-08-04T21:16:48","modified_gmt":"2025-08-04T21:16:48","slug":"rwamagana-hari-abataye-ingo-zabo-nyuma-yo-kurwanya-ubuyobozi-burimo-kubimura","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/kigaliinfo.com\/kinya\/2025\/08\/04\/rwamagana-hari-abataye-ingo-zabo-nyuma-yo-kurwanya-ubuyobozi-burimo-kubimura\/","title":{"rendered":"Rwamagana: Hari abataye ingo zabo nyuma yo kurwanya ubuyobozi burimo kubimura"},"content":{"rendered":"\n<p>Mu Murenge wa Musha w&#8217;Akarere ka Rwamagana, Akagari ka Nyakabanda, mu Mudugudu wa Ruhita, abaturage barimo kwimurwa bitewe n&#8217;uko ngo atari agace kagenewe imiturire, barimo abarwanyije ubuyobozi n&#8217;ababonye ibyo biba, ubu bataye ingo zabo kuko batinya gufungwa cyangwa kugirirwa nabi mu bundi buryo.<\/p>\n\n\n\n<p>Uku guhangana ngo kwabaye ku wa Kabiri tariki 29 Nyakanga 2025 kumaze gufungisha abarenga 21 n&#8217;ubwo Ubuyobozi bw&#8217;Umurenge bwahakanye buvuga ko nta muturage ufunzwe kubera gukubita abayobozi n&#8217;abashinzwe umutekano.<\/p>\n\n\n\n<p>Umwe muri abo baturage agira ati &#8220;Ubuyobozi bw&#8217;umurenge buri kutwirukana hano kandi turi ba kavukire, twumva ko hari umukire waguze aha hantu none barimo kuhatwirukana ku ngufu batatwereka aho tujya, nta n&#8217;ingurane baduhaye kandi nta n&#8217;ubwo bigeze baduteguza binyuze mu nteko rusange.&#8221;<\/p>\n\n\n\n<p>Undi muturage avuga ko ku wa Kabiri tariki 29\/07\/2025 Umuyobozi w&#8217;Umurenge yazanye n&#8217;uwa Polisi muri uwo Murenge, ubwo ngo bendaga gusenya, abaturage ngo batoye amabuye, imihoro, amapiki n&#8217;ibindi, batesha abo bayobozi bahita biruka, none abo baturage ngo barimo gushakishwa kugira ngo bafungwe.<\/p>\n\n\n\n<p>Uwo muturage avuga ko ubuyobozi bw&#8217;umurenge bwamutwaye isakaro rye(amabati) n&#8217;ibikoresho byo mu nzu nyuma yo kumusenyera.<\/p>\n\n\n\n<p>Abayobozi b&#8217;umudugudu (Umukuru wawo hamwe n&#8217;ushinzwe Umutekano) na bo bari mu bahunze bitewe n&#8217;ayo makimbirane aturuka ku kuba abatuye umudugudu bose ndetse n&#8217;abo mu wo bituranye wa Rugarama barimo kwimurwa aho batuye ku ngufu nta ngurane.<\/p>\n\n\n\n<p>Ni mu gihe Umuyobozi w&#8217;Akagari we amaze amezi arenga atatu afunzwe nyuma yo gushinjwa icyaha cyo gupfobya Jenoside, kuko ngo yasabye abaturage bari bicaye bumva Ijambo ry&#8217;Umukuru w&#8217;Igihugu mu cyunamo ati &#8220;Ubwo atangiye kuvuga mu Cyongereza muhaguruke dutahe.&#8221;<\/p>\n\n\n\n<p>Umunyamabanga Nshingwabikorwa w&#8217;Umurenge wa Musha, Rwagasana Jean Claude, avuga ko nta muturage ufunzwe bitewe no kurwanya ubuyobozi, ariko ko gahunda yo kwimura abaturage bose b&#8217;uwo mudugudu wa Ruhita ndetse n&#8217;uwa Rugarama yo ihari.<\/p>\n\n\n\n<p>Rwagasana yagize ati &#8220;Jyewe nzi ko nta muturage wa Musha waba ameze atyo (waza kurwanya ubuyobozi afite isuka n&#8217;ipiki), ni yo mpamvu ngusaba ibisobanuro(case) kuri buri muntu ngo nkubwire ibyo bamufungiye.&#8221;<\/p>\n\n\n\n<p>Rwagasana avuga ko mu butaka bw&#8217;imidugudu ya Ruhita na Rugarama nta site z&#8217;imiturire zihari, abahatuye bose bakaba bagomba kujya gushaka ibibanza ahemewe gutura akaba ari ho bubaka.<\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>Mu Murenge wa Musha w&#8217;Akarere ka Rwamagana, Akagari ka Nyakabanda, mu Mudugudu wa Ruhita, abaturage barimo kwimurwa bitewe n&#8217;uko ngo atari agace kagenewe imiturire, barimo abarwanyije ubuyobozi n&#8217;ababonye ibyo biba,&hellip;<\/p>\n","protected":false},"author":2,"featured_media":2542,"comment_status":"open","ping_status":"open","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"footnotes":""},"categories":[1,2,3,5],"tags":[40,41,36],"class_list":["post-2549","post","type-post","status-publish","format-standard","has-post-thumbnail","hentry","category-ahabanza","category-amakuru","category-politike","category-umutekano","tag-kwimura-abaturage","tag-musha","tag-rwamagana"],"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/kigaliinfo.com\/kinya\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/2549","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/kigaliinfo.com\/kinya\/wp-json\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/kigaliinfo.com\/kinya\/wp-json\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/kigaliinfo.com\/kinya\/wp-json\/wp\/v2\/users\/2"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/kigaliinfo.com\/kinya\/wp-json\/wp\/v2\/comments?post=2549"}],"version-history":[{"count":1,"href":"https:\/\/kigaliinfo.com\/kinya\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/2549\/revisions"}],"predecessor-version":[{"id":2550,"href":"https:\/\/kigaliinfo.com\/kinya\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/2549\/revisions\/2550"}],"wp:featuredmedia":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/kigaliinfo.com\/kinya\/wp-json\/wp\/v2\/media\/2542"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/kigaliinfo.com\/kinya\/wp-json\/wp\/v2\/media?parent=2549"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/kigaliinfo.com\/kinya\/wp-json\/wp\/v2\/categories?post=2549"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/kigaliinfo.com\/kinya\/wp-json\/wp\/v2\/tags?post=2549"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}