{"id":2472,"date":"2025-06-28T10:15:27","date_gmt":"2025-06-28T10:15:27","guid":{"rendered":"https:\/\/alarmnews.rw\/?p=2472"},"modified":"2025-06-28T10:15:27","modified_gmt":"2025-06-28T10:15:27","slug":"intambara-mu-karere-kibiyaga-bigari-zirarangiye-usa","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/kigaliinfo.com\/kinya\/2025\/06\/28\/intambara-mu-karere-kibiyaga-bigari-zirarangiye-usa\/","title":{"rendered":"Intambara mu Karere k&#8217;ibiyaga bigari zirarangiye-USA"},"content":{"rendered":"<p>Isinywa ry&#8217;amasezerano y&#8217;amahoro hagati ya Congo n&#8217;u Rwanda hari abakomeje kuvuga ko ari inyandiko gusa, abandi barimo uwahoze ari Perezida wa Congo, Joseph Kabila, bati &#8220;Ni amasezerano y&#8217;ubucuruzi gusa, ibindi byose ni propaganda za politiki.&#8221;<\/p>\n<p>Ibi ariko Leta zunze Ubumwe za Amerika si ko zibibona, aho zivuga ko uruhande rutazayubahiriza rugomba guhura n&#8217;ibihano bikarishye.<\/p>\n<p>Umunyamabanga wa Leta zunze Ubumwe za Amerika ushinzwe Ububanyi n&#8217;Amahanga, Marco Rubio, akaba ari na we wahagarariye ba Minisitiri b&#8217;Ububanyi n&#8217;amahanga ba DR Congo n&#8217;u Rwanda mu gusinya ayo masezerano, yavuze ko intambara zari zimaze imyaka 30 muri aka Karere k&#8217;ibiyaga bigari zirangiye.<\/p>\n<p>Ati &#8220;Hashingiwe ku buyobozi bukomeye bwa Donald Trump, USA zahuje impande bireba mu gushyira umukono kuri aya masezerano, kandi twiyemeje gukomeza gufasha ishyirwa mu bikorwa ryayo mu buryo bwuzuye.&#8221;<\/p>\n<p>Ni amasezerano ku ruhande rwa Congo n&#8217;u Rwanda ateganya ko ubusugire n&#8217;imipaka bya Congo byubahirizwa, ingabo z&#8217;amahanga ziri ku butaka bw&#8217;icyo gihugu mu buryo butemewe na Leta harimo n&#8217;Umutwe wa FDLR urwanya u Rwanda bigomba kuvayo.<\/p>\n<p>Aya masezerano kandi atagenya ko impunzi zavuye mu byabo muri Congo zigomba gutahuka mu bice zahozemo.<\/p>\n<p>Ku ruhande rwa Leta zunze Ubumwe za Amerika harimo inyungu nyinshi zishingiye ku kuba icyo gihugu cyaragiranye amasezerano na Congo, agamije gucukura amabuye y&#8217;agaciro, ariko no ku ruhande rw&#8217;u Rwanda akaba ari amasezerano azana abashoramari b&#8217;Abanyamerika muri iki gihugu.<\/p>\n<p>&nbsp;<\/p>\n<p>&nbsp;<\/p>\n<p>&nbsp;<\/p>\n<p>&nbsp;<\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>Isinywa ry&#8217;amasezerano y&#8217;amahoro hagati ya Congo n&#8217;u Rwanda hari abakomeje kuvuga ko ari inyandiko gusa, abandi barimo uwahoze ari Perezida wa Congo, Joseph Kabila, bati &#8220;Ni amasezerano y&#8217;ubucuruzi gusa, ibindi&hellip;<\/p>\n","protected":false},"author":2,"featured_media":2482,"comment_status":"open","ping_status":"open","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"footnotes":""},"categories":[2],"tags":[],"class_list":["post-2472","post","type-post","status-publish","format-standard","has-post-thumbnail","hentry","category-amakuru"],"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/kigaliinfo.com\/kinya\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/2472","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/kigaliinfo.com\/kinya\/wp-json\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/kigaliinfo.com\/kinya\/wp-json\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/kigaliinfo.com\/kinya\/wp-json\/wp\/v2\/users\/2"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/kigaliinfo.com\/kinya\/wp-json\/wp\/v2\/comments?post=2472"}],"version-history":[{"count":0,"href":"https:\/\/kigaliinfo.com\/kinya\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/2472\/revisions"}],"wp:featuredmedia":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/kigaliinfo.com\/kinya\/wp-json\/wp\/v2\/media\/2482"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/kigaliinfo.com\/kinya\/wp-json\/wp\/v2\/media?parent=2472"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/kigaliinfo.com\/kinya\/wp-json\/wp\/v2\/categories?post=2472"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/kigaliinfo.com\/kinya\/wp-json\/wp\/v2\/tags?post=2472"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}