{"id":2362,"date":"2025-05-28T20:57:24","date_gmt":"2025-05-28T20:57:24","guid":{"rendered":"https:\/\/alarmnews.rw\/?p=2362"},"modified":"2025-05-28T20:57:24","modified_gmt":"2025-05-28T20:57:24","slug":"amerika-yahagaritse-gahunda-zo-gusaba-visa-ku-banyeshuri-bo-mu-mahanga","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/kigaliinfo.com\/kinya\/2025\/05\/28\/amerika-yahagaritse-gahunda-zo-gusaba-visa-ku-banyeshuri-bo-mu-mahanga\/","title":{"rendered":"Amerika yahagaritse gahunda zo gusaba visa ku banyeshuri bo mu mahanga"},"content":{"rendered":"<p><em>Ku wa kabiri, abanyeshuri kuri kaminuza ya Harvard University bakoze imyigaragambyo mu gushyigikira abanyeshuri bava mu mahanga\u00a0<\/em><\/p>\n<p>Ubutegetsi bwa Donald Trump bwategetse ambasade z&#8217;iki gihugu guhagarika guha gahunda abasaba visa z&#8217;abanyeshuri mu gihe burimo gutegura gukaza uburyo bwo gusuzuma imbuga nkoranyambaga z&#8217;abo basaba.<\/p>\n<p>Mu nyandiko yohererejwe za ambasade za Amerika, minisitiri w&#8217;ububanyi n&#8217;amahanga Marco Rubio yavuze ko ibyo bigomba kubahirizwa &#8220;kugeza hatanzwe andi mabwiriza&#8221;.<\/p>\n<p>Ubwo butumwa buvuga ko kugenzura imbuga nkoranyambaga bizakazwa ku basaba visa z&#8217;abanyeshuri, ibishobora guha akazi kanini za ambasade za Amerika.<\/p>\n<p>Ibi bije mu gihe hari ubushyamirane hagati ya Trump na zimwe muri kaminuza zikomeye muri Amerika we abona ko ziri ku ruhande rumurwanya.<\/p>\n<p>Trump avuga ko zimwe muri zo zaretse kuri &#8216;campus&#8217; zazo hakaba ibikorwa byo kwanga no kwibasira Abanya-Israel, kandi zifite uburyo burimo ivangura mu kwemerera abanyeshuri kuzigaho.<\/p>\n<p>Iyo nyandiko ya minisiteri y&#8217;ububanyi n&#8217;amahanga ya Amerika, yabonywe na CBS News &#8211; ikinyamakuru cyo muri Amerika gikorana na BBC- yategetse ambasade za Amerika guhagarika abasabye gahunda (appointments) zo kwaka visa zari zitaremezwa, gusa ko abari barahawe gahunda bategereje izo zo zakomeza.<\/p>\n<p>Iyo nyandiko yo mu rwego rwa dipolomasiya ivuga kandi ko minisiteri y&#8217;ububanyi n&#8217;amahanga irimo gutegura &#8220;uburyo bwagutse bwo kugenzura imbuga nkoranyambaga no gushakisha amakuru&#8221; ku banyeshuri bose basaba visa.<\/p>\n<p>Ntabwo ivuga icyo uko gushakisha amakuru kuzaba kureba.<\/p>\n<p>Abanyeshuri bo mu mahanga bifuza kwiga muri Amerika ubusanzwe basaba igihe bazakorera &#8216;interview&#8217; kuri ambasade ya Amerika mu bihugu byabo mbere y&#8217;uko byemezwa.<\/p>\n<p><img loading=\"lazy\" decoding=\"async\" class=\"alignnone size-full wp-image-2364\" src=\"https:\/\/kigaliinfo.com\/kinya\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2025\/05\/19bd27a0-3b98-11f0-b0d7-71720076f013.jpg.webp\" alt=\"\" width=\"800\" height=\"485\" srcset=\"https:\/\/kigaliinfo.com\/kinya\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2025\/05\/19bd27a0-3b98-11f0-b0d7-71720076f013.jpg.webp 800w, https:\/\/kigaliinfo.com\/kinya\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2025\/05\/19bd27a0-3b98-11f0-b0d7-71720076f013.jpg-300x182.webp 300w, https:\/\/kigaliinfo.com\/kinya\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2025\/05\/19bd27a0-3b98-11f0-b0d7-71720076f013.jpg-768x466.webp 768w\" sizes=\"auto, (max-width: 800px) 100vw, 800px\" \/><em>Abanyeshuri bo mu mahanga basaba visa za Amerika baca kuri ambasade zayo mu bihugu byabo. Iyi ni ambasade ya Amerika i Kigali mu Rwanda<\/em><\/p>\n<p>Amashuri menshi acungira ku mafaranga yishyurwa n&#8217;abanyeshuri bava mu mahanga kuko akenshi bishyura arenze ay&#8217;Abanyamerika.<\/p>\n<p>Ku wa kabiri abajijwe ku bya visa ku banyeshuri, umuvugizi wa minisiteri y&#8217;ububanyi n&#8217;amahanga Tammy Bruce yabwiye abanyamakuru ati: &#8220;Dufata nk&#8217;ikintu gikomeye gushaka amakuru ku muntu uje mu gihugu, kandi ibyo tuzabikomeza.&#8221;<\/p>\n<p>Ubutegetsi bwa Trump bwahagaritse miliyoni amagana z&#8217;amadorari z&#8217;inkunga leta yahaga za kaminuza kandi butangira ibikorwa byo gusubiza iwabo abanyeshuri, mu gihe abandi ibihumbi visa zabo zateshejwe agaciro. Byinshi muri ibi bikorwa inkiko zari zabihagaritse.<\/p>\n<p>White House -ibiro bya perezida wa Amerika &#8211; ishinja zimwe muri kaminuza muri Amerika ko zishyigikira ubuhirimbanyi bushyigikira Abanyapalestina kuri &#8216;campus&#8217; zazo n&#8217;ibikorwa by&#8217;urwango ku banya-Israel.<\/p>\n<p>Amashuri makuru ashinja ubutegetsi bwa Trump gushaka guhungabanya uburenganzira bwo kwisanzura mu gutanga ibitekerezo.<\/p>\n<p>Kaminuza ya Harvard ni yo yibanzweho mu kibazo Trump avuga ko kiriho.<\/p>\n<p>Mu cyumweru gishize, ubutegetsi bwa Trump bwambuye Harvard ububasha bwo kwakira abanyeshuri bo mu mahanga cyangwa kwakira abashakashatsi bo mu mahanga. Umucamanza ku rwego rw&#8217;igihugu yahagaritse icyo cyemezo cya leta.<\/p>\n<p>Icyo cyemezo cya leta nicyemezwa, gishobora kuba ikibazo gikomeye kuri iyo kaminuza, aho hejuru ya kimwe cya kane cy&#8217;abanyeshuri ari abanyamahanga.c<\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>Ku wa kabiri, abanyeshuri kuri kaminuza ya Harvard University bakoze imyigaragambyo mu gushyigikira abanyeshuri bava mu mahanga\u00a0 Ubutegetsi bwa Donald Trump bwategetse ambasade z&#8217;iki gihugu guhagarika guha gahunda abasaba visa&hellip;<\/p>\n","protected":false},"author":2,"featured_media":2363,"comment_status":"open","ping_status":"open","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"footnotes":""},"categories":[2],"tags":[],"class_list":["post-2362","post","type-post","status-publish","format-standard","has-post-thumbnail","hentry","category-amakuru"],"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/kigaliinfo.com\/kinya\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/2362","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/kigaliinfo.com\/kinya\/wp-json\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/kigaliinfo.com\/kinya\/wp-json\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/kigaliinfo.com\/kinya\/wp-json\/wp\/v2\/users\/2"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/kigaliinfo.com\/kinya\/wp-json\/wp\/v2\/comments?post=2362"}],"version-history":[{"count":0,"href":"https:\/\/kigaliinfo.com\/kinya\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/2362\/revisions"}],"wp:featuredmedia":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/kigaliinfo.com\/kinya\/wp-json\/wp\/v2\/media\/2363"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/kigaliinfo.com\/kinya\/wp-json\/wp\/v2\/media?parent=2362"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/kigaliinfo.com\/kinya\/wp-json\/wp\/v2\/categories?post=2362"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/kigaliinfo.com\/kinya\/wp-json\/wp\/v2\/tags?post=2362"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}