{"id":2261,"date":"2025-04-23T11:11:53","date_gmt":"2025-04-23T11:11:53","guid":{"rendered":"https:\/\/alarmnews.rw\/?p=2261"},"modified":"2025-04-23T11:11:53","modified_gmt":"2025-04-23T11:11:53","slug":"dore-bamwe-mu-bakaridinali-barimo-abanyafurika-bazavamo-papa-mushya","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/kigaliinfo.com\/kinya\/2025\/04\/23\/dore-bamwe-mu-bakaridinali-barimo-abanyafurika-bazavamo-papa-mushya\/","title":{"rendered":"Dore bamwe mu bakaridinali barimo Abanyafurika bazavamo Papa mushya"},"content":{"rendered":"<p>Nyuma y\u2019urupfu rwa Papa Fransisiko ku wa 21 Mata 2025, hari Abakaridinali 135 bafite imyaka y&#8217;amavuko iri munsi ya 80 bemerewe gutora uzamusimbura, baturuka mu bihugu 71 ku migabane yose y\u2019isi, harimo na Afurika izatanga abakaridinali 18 bafite uburenganzira bwo gutora.<\/p>\n<p>Mu bakaridinali b\u2019Abanyafurika bafite amahirwe yo gutorwa, harimo<br \/>\nKardinali Fridolin Ambongo Besungu, Umwepisikopi wa Kinshasa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo.<\/p>\n<p>Hari Kardinali Robert Sarah Ukomoka muri Gineya, akaba yarigeze kuba umuyobozi wa Kongeregasiyo ishinzwe imihango y\u2019amasakaramentu i Vatikani.<\/p>\n<p>Kardinali Sarah azwiho imyemerere ishingiye ku mahame ya gikrisitu ya kera, akaba ari umwe mu batavugaga rumwe na Papa Fransisiko ku bijyanye n\u2019impinduka mu Kiliziya .<\/p>\n<p>Hari na Kardinali Peter Turkson ukomoka muri Ghana, akuriye ibiro bya Papa bishinzwe Ubumenyi n\u2019Imibereho Myiza, akaba yarujuje imyaka 80 y&#8217;amavuko mu kwezi gushize kwa Werurwe 2025.<\/p>\n<p>Hari Kardinali Pietro Parolin ukomoka mu Butaliyani, akaba asanzwe ari Umunyamabanga wa Leta ya Vatikani. Afatwa nk\u2019umwe mu bakaridinali bafite ubunararibonye mu miyoborere ya Vatikani.<\/p>\n<p>Hari Kardinali Matteo Zuppi, Arikiyepisikopi wa Bologna mu Butaliyani, uzwiho gushyigikira ubwiyunge bw&#8217;abantu bushingiye ku biganiro nk\u2019uruhare rwe mu biganiro byo kubaka amahoro.<\/p>\n<p>Hari Kardinali Luis Antonio Tagle ukuriye ibiro bya Vatikani bishinzwe ivugabutumwa. Afite inkomoko muri Philippines, akaba ari umwe mu bakaridinali b\u2019Abanyaziya bafite ijambo rikomeye.<\/p>\n<p>Hari Kardinali Pierbattista Pizzaballa wa Yeruzalemu uzwiho kugira uruhare mu biganiro byo kugarura amahoro mu Burasirazuba bwo Hagati. Afatwa nk\u2019umwe mu bakaridinali bashobora gutorwa.<\/p>\n<p>Hari Kardinali Mykola Bychok ukuriye Epariki ya Melbourne muri Australia(ni ishami rya Kiliziya ryita ku bagatolika b&#8217;Abagiriki bakomoka muri Ukraine), akaba ari we mukaridinali muto mu myaka mu bagize Inama y\u2019Abakaridinali. Afite inkomoko muri Ukraine, akaba afite imyaka 45.<\/p>\n<p>U Rwanda na rwo rufite umukaridinali, Antoine Cardinal Kambanda, Arikiyepisikopi wa Kigali, uri mu bagize inama y\u2019abakaridinali bemerewe gutora, ariko izina rye rikaba ritagaragaye ku rutonde rw&#8217;abatorwa.<\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>Nyuma y\u2019urupfu rwa Papa Fransisiko ku wa 21 Mata 2025, hari Abakaridinali 135 bafite imyaka y&#8217;amavuko iri munsi ya 80 bemerewe gutora uzamusimbura, baturuka mu bihugu 71 ku migabane yose&hellip;<\/p>\n","protected":false},"author":2,"featured_media":2262,"comment_status":"open","ping_status":"open","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"footnotes":""},"categories":[2,28],"tags":[],"class_list":["post-2261","post","type-post","status-publish","format-standard","has-post-thumbnail","hentry","category-amakuru","category-iyobokamana"],"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/kigaliinfo.com\/kinya\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/2261","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/kigaliinfo.com\/kinya\/wp-json\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/kigaliinfo.com\/kinya\/wp-json\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/kigaliinfo.com\/kinya\/wp-json\/wp\/v2\/users\/2"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/kigaliinfo.com\/kinya\/wp-json\/wp\/v2\/comments?post=2261"}],"version-history":[{"count":0,"href":"https:\/\/kigaliinfo.com\/kinya\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/2261\/revisions"}],"wp:featuredmedia":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/kigaliinfo.com\/kinya\/wp-json\/wp\/v2\/media\/2262"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/kigaliinfo.com\/kinya\/wp-json\/wp\/v2\/media?parent=2261"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/kigaliinfo.com\/kinya\/wp-json\/wp\/v2\/categories?post=2261"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/kigaliinfo.com\/kinya\/wp-json\/wp\/v2\/tags?post=2261"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}