{"id":2123,"date":"2024-12-22T11:03:13","date_gmt":"2024-12-22T11:03:13","guid":{"rendered":"https:\/\/alarmnews.rw\/?p=2123"},"modified":"2024-12-22T11:03:13","modified_gmt":"2024-12-22T11:03:13","slug":"ubuhinde-umugore-arashinja-umugabo-we-kumuharika-injangwe","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/kigaliinfo.com\/kinya\/2024\/12\/22\/ubuhinde-umugore-arashinja-umugabo-we-kumuharika-injangwe\/","title":{"rendered":"Ubuhinde: Umugore arashinja umugabo we kumuharika injangwe"},"content":{"rendered":"<p>Mu Buhinde, Urukiko rwitwa Karnataka High Court, rwakiriye ikirego cy\u2019umugore ushinja umugabo we kuba akunda injangwe ye ndetse akayitaho kurusha uko amukunda, ndetse ko atamwitaho nk\u2019uko yita kuri iyo njangwe.<\/p>\n<p>Nkuko ikinyamakuru cya Kigali to day.com dukesha iyi nkuru cyanditse ko Umucamanza muri urwo rukiko, M. Nagaprasanna yavuze ko nyuma yo gusoma neza ikirego, yabonye ko umugore atarega umugabo kumukorera ihohotera cyangwa se ubundi bugome, ahubwo ko amurega kuba yita ku njangwe kurusha uko amwitaho ikindi agakunda iyo njangwe kurusha uko yita ku mugore we.<\/p>\n<p>Uwo mugore kandi yavuze ko iyo njangwe imaze kumushwaratura inzara kenshi umugabo areba, ariko ntagire icyo abikoraho.<\/p>\n<p>Umucamanza Nagaprasanna yagize ati, \u201c Ni ikirego cyerekeye ibibazo byo mu rugo, hagati y\u2019umugore n\u2019umugabo babana.\u201d<\/p>\n<p>Umucamanza yongeyeho ati \u201c Uko umugore ashatse kuvugana n\u2019umugabo we kuri icyo kibazo, bihita bibyara amahane n\u2019intonganya hagati y\u2019abo bombi \u2026,rero ikibazo si ubundi bugome umugabo yaba akorera umugore, ahubwo ni injangwe bivugwa ko umugabo ayikunda cyane, kandi imaze gushaka kuruma umugore kenshi, ubundi ikamushwaratura.\u201d<\/p>\n<p>Nyuma yo kumva icyo kirego kidasanzwe, urukiko rwategetse ko hakorwa iperereza ku byo uwo mugabo ashinjwa. Umucamanza avuga ko imanza nk\u2019izo zigenda ziyongera mu ziboneka mu butabera bw\u2019u Buhinde, zikaba zigomba gukurikiranwa ubutabera bukaboneka ku bantu bose babukeneye.<\/p>\n<p>By UDAHEMUKA Jean de Dieu<\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>Mu Buhinde, Urukiko rwitwa Karnataka High Court, rwakiriye ikirego cy\u2019umugore ushinja umugabo we kuba akunda injangwe ye ndetse akayitaho kurusha uko amukunda, ndetse ko atamwitaho nk\u2019uko yita kuri iyo njangwe.&hellip;<\/p>\n","protected":false},"author":2,"featured_media":2124,"comment_status":"open","ping_status":"open","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"footnotes":""},"categories":[2],"tags":[],"class_list":["post-2123","post","type-post","status-publish","format-standard","has-post-thumbnail","hentry","category-amakuru"],"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/kigaliinfo.com\/kinya\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/2123","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/kigaliinfo.com\/kinya\/wp-json\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/kigaliinfo.com\/kinya\/wp-json\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/kigaliinfo.com\/kinya\/wp-json\/wp\/v2\/users\/2"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/kigaliinfo.com\/kinya\/wp-json\/wp\/v2\/comments?post=2123"}],"version-history":[{"count":0,"href":"https:\/\/kigaliinfo.com\/kinya\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/2123\/revisions"}],"wp:featuredmedia":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/kigaliinfo.com\/kinya\/wp-json\/wp\/v2\/media\/2124"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/kigaliinfo.com\/kinya\/wp-json\/wp\/v2\/media?parent=2123"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/kigaliinfo.com\/kinya\/wp-json\/wp\/v2\/categories?post=2123"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/kigaliinfo.com\/kinya\/wp-json\/wp\/v2\/tags?post=2123"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}