{"id":2065,"date":"2024-10-31T22:45:27","date_gmt":"2024-10-31T22:45:27","guid":{"rendered":"https:\/\/alarmnews.rw\/?p=2065"},"modified":"2024-10-31T22:45:27","modified_gmt":"2024-10-31T22:45:27","slug":"espagneimvura-yumwaka-wose-yaguye-mu-masaha-8-gusa","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/kigaliinfo.com\/kinya\/2024\/10\/31\/espagneimvura-yumwaka-wose-yaguye-mu-masaha-8-gusa\/","title":{"rendered":"Espagne:Imvura y&#8217;umwaka wose yaguye mu masaha 8 gusa"},"content":{"rendered":"<p><i>Abantu baburiwe irengero n&#8217;ibintu byangiritse ntibigira akagero<\/i><\/p>\n<p>Abantu batari munsi ya 62 nibo bamaze kumenyekana ko bapfuye bahitanywe n&#8217;imvura nyinshi yateye imivu n&#8217;imyuzure ikomeye mu majyepfo ashyira uburasirazuba bwa Espagne.<\/p>\n<p>Mu mijyi wa Chiva hafi ya Valence mu masaha arenga umunani gusa, haguye imvura ingana n&#8217;isanzwe igwa umwaka wose. Abategetsi bakaba bavuga ko bigoye kuvuga umubare ntakuka w&#8217;abapfuye.<\/p>\n<p>Amafoto yashyizwe ku mbuga nkoranyambaga yerekana imivu ikomeye irimo gutera akajagari muri iyo ntara, ariko kandi isenya ibiraro itembagaza n&#8217;amamodoka mu mihanda. Ayandi ma video yerekana abantu barimo kurira ibiti kugira itabatwara<\/p>\n<p>Henshi mu gihugu haguye imvura nyinshi irimo umuyaga n&#8217;urubura, bituma haba imyuzure mu bice bitari bike.<\/p>\n<p>Abasirikare barenga 1.000 boherejwe ngo bajye gutabara, mu gihe abantu benshi kugeza ubu ntawuramenya irengero ry&#8217;abo, naho abashoferi amagana bakaba baheze mu mihanda muri iyo ntara.<\/p>\n<p>Amakuru dukesha BBC avuga y&#8217;uko Umwami wa Espagne, Filipe VI yihanganishije imiryango y&#8217;abahuye n&#8217;ibyago, mu butumwa yanyujije kuri X.<\/p>\n<p>Amaradiyo n&#8217; amateleviziyo bivuga ko byakiriye amagana n&#8217;amagana y&#8217;ubutumwa bw&#8217;abantu basaba gufashwa aho bagotewe n&#8217;imyuzure cyangwa se babaririza ababo, mu gihe inzego z&#8217;ubutabazi zikora iyo bwabaga ngo zigere mu turere tumwe na tumwe twugarijwe n&#8217;ibyago.<\/p>\n<p>Umugi wa Chiva wabaye ahantu hambere hatewe n&#8217;iyo myuzure iturutse ku mivu. Ibinyamakuru by&#8217;aho bivuga ko isaa sita z&#8217;ijoro ryo ku wa kabiri imihanda yari yamaze guhinduka inzuzi , amatara n&#8217;amapoto byo ku mihanda bitwarwa n&#8217;imivu.<\/p>\n<p>Ikigo gishinzwe kuburira abantu muri iyo ntara ntacyo cyari cyabivuzeho, cyakoza cyabitangaje hashize amasaha abiri imvura yatangiye kugwa.<\/p>\n<p>Abantu benshi banenze iyo miburo, yaje itinze, abantu batagishobora kuva mu mihanda cyangwa ngo bashake ubuhungiro berekezamo. Ministre w&#8217;ingabo wa Espage Margarita Robles yabwiye abanyamakuru ko imyuzure muri iyo ntara yabaye &#8221;ikintu kitari bwigere kibaaho na rimwe.<\/p>\n<p>Yongeyeko ati: &#8221;Ejo, mw&#8217;ijoro, inzego zo gutabara mu buryo bwihutirwa zari ziri muri ako karere, ariko umurindi w&#8217;amazi wari urengeje.&#8221;<\/p>\n<p>Urwego rushinzwe gukurikirana ibihe muri Espagne, ARMET rwavuze ko muri Chiva, mu ntara ya Velencia, haguye mm491 z&#8217;imvura mu masaha 8 kuri uyu wa kabiri. Nyamara iyi mvura ingana n&#8217;ijy&#8217;igwa umwaka wose.<\/p>\n<p>Inyuzure yatumye uburyo bwo gutwara abantu n&#8217;ibintu buhungabana, aho indege nyinshi zari kugera muri Valence zimuriwe mu yindi mijyi. Gariyamoshi zose zahagaritswe mu ntara ya Valence, nk&#8217;uko urwego rubishinzwe ADIF rubivuga.<\/p>\n<p>Umugi waValence wavuze ko amashure n&#8217;imikino byose byahagaritswe kuri uyu wa gatatu, n&#8217;ibice byahariwe kuruhukiramo byafunzwe.<\/p>\n<p>Hari ibintuma byinshi bitera imyuzure, ariko ukwiyongera kw&#8217;ubushyuhe bw&#8217;ikirere buva kw&#8217;ihindagurika ry&#8217;ikirere bituma ibyago by&#8217;uko hagwa imvura y&#8217;umurengera byakwiyongera.<\/p>\n<p>Ubushyuhe kw&#8217;isi bumaze kwiyongeraho 1,1\u00b0C kuva hatangiye igihe cy&#8217;inganda kandi ubushyuhe buzakomezaa kwiyongera cyeretse ibihugu kw&#8217;isi bifashe ingingo zikomeye zo kugabanya ibyuka byisuka mu kirere.<\/p>\n<p>&nbsp;<\/p>\n<p><em><strong>Julien B.<\/strong><\/em><\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>Abantu baburiwe irengero n&#8217;ibintu byangiritse ntibigira akagero Abantu batari munsi ya 62 nibo bamaze kumenyekana ko bapfuye bahitanywe n&#8217;imvura nyinshi yateye imivu n&#8217;imyuzure ikomeye mu majyepfo ashyira uburasirazuba bwa Espagne.&hellip;<\/p>\n","protected":false},"author":2,"featured_media":2067,"comment_status":"open","ping_status":"open","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"footnotes":""},"categories":[2,15],"tags":[],"class_list":["post-2065","post","type-post","status-publish","format-standard","has-post-thumbnail","hentry","category-amakuru","category-ibidukikije"],"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/kigaliinfo.com\/kinya\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/2065","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/kigaliinfo.com\/kinya\/wp-json\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/kigaliinfo.com\/kinya\/wp-json\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/kigaliinfo.com\/kinya\/wp-json\/wp\/v2\/users\/2"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/kigaliinfo.com\/kinya\/wp-json\/wp\/v2\/comments?post=2065"}],"version-history":[{"count":0,"href":"https:\/\/kigaliinfo.com\/kinya\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/2065\/revisions"}],"wp:featuredmedia":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/kigaliinfo.com\/kinya\/wp-json\/wp\/v2\/media\/2067"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/kigaliinfo.com\/kinya\/wp-json\/wp\/v2\/media?parent=2065"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/kigaliinfo.com\/kinya\/wp-json\/wp\/v2\/categories?post=2065"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/kigaliinfo.com\/kinya\/wp-json\/wp\/v2\/tags?post=2065"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}