{"id":1797,"date":"2024-10-01T18:34:18","date_gmt":"2024-10-01T18:34:18","guid":{"rendered":"https:\/\/alarmnews.rw\/?p=1797"},"modified":"2024-10-01T18:34:18","modified_gmt":"2024-10-01T18:34:18","slug":"israel-irimo-kunyagirwa-nimvura-ya-missiles-zivuye-muri-iran","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/kigaliinfo.com\/kinya\/2024\/10\/01\/israel-irimo-kunyagirwa-nimvura-ya-missiles-zivuye-muri-iran\/","title":{"rendered":"Israel irimo kunyagirwa n&#8217;imvura ya missiles zivuye muri Iran"},"content":{"rendered":"<p>Igihugu cya Israel cyahuye n&#8217;ijoro ribi kuva ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri tariki 01 Ukwakira 2024, kuko imvura y&#8217;ibisasu(missiles) bitewe na Iran, irimo kwibasira uduce dutandukanye tw&#8217;icyo Gihugu.<\/p>\n<p>Israel itewe ibisasu nyuma y&#8217;icyumweru kirenga imaze itangije ibitero kuri Liban, nyuma y&#8217;amezi imaze irwana n&#8217;inyeshyamba z&#8217;aba Hutis muri Yemen, na nyuma y&#8217;imyaka ibiri imaze irwana na Palestine muri Gaza.<\/p>\n<p>Ibitero bya Israel kuri ibyo bihugu byose, bikajije umurego kuva mu cyumweru gishize, aho imaze kwivugana umubare munini w&#8217;abakuru b&#8217;imitwe ya Hamas wo muri Palestine na Hezbollah yo muri Liban.<\/p>\n<p>Iran mu mujinya mwinshi, imaze gutera ibisasu birenga 200 muri Israel ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri, kandi ibyinshi birimo kugera hasi ku butaka bwa Israel, nk&#8217;uko amateleviziyo mpuzamahanga arimo Al Jazeera arimo kibigaragaza.<\/p>\n<p>Al Jazeera yerekanye Abanya-Iran barimo kubyina bazunguza amabendera ubwo babonaga ibisasu bigwa muri Israel n&#8217;ubwo irinzwe n&#8217;ingabo yitwa Iron Dome irekura ibisasu bijya gusenya ibivuye muri Iran bitaragera ku butaka.<\/p>\n<p>Leta zunze Ubumwe za Amerika zatangaje ko hari ingabo nyinshi zoherejwe kujya gutabara Israel, kandi ko iki gihugu(Israel) na cyo kigiye gusubiza Iran kubera ibyo yakoze.<\/p>\n<p>Israel yari yamaze gutangaza ko ingabo zayo zinjiye ku butaka bwa Liban\/Lebanon kurwana na Hezbollah, nyuma y&#8217;uko ibitero by&#8217;indege bibanje gushegesha abakuru b&#8217;uwo mutwe witwa uw&#8217;iterabwoba.<\/p>\n<p>Hagati aho inshuti za Iran zirimo u Burusiya zivuga ko habayeho kurengera kwa Israel nyuma y&#8217;ibitero irimo kugaba kuri Liban, zikaba na zo zivuga ko zitazarebera.<\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>Igihugu cya Israel cyahuye n&#8217;ijoro ribi kuva ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri tariki 01 Ukwakira 2024, kuko imvura y&#8217;ibisasu(missiles) bitewe na Iran, irimo kwibasira uduce dutandukanye tw&#8217;icyo Gihugu.&hellip;<\/p>\n","protected":false},"author":2,"featured_media":1798,"comment_status":"open","ping_status":"open","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"footnotes":""},"categories":[2],"tags":[],"class_list":["post-1797","post","type-post","status-publish","format-standard","has-post-thumbnail","hentry","category-amakuru"],"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/kigaliinfo.com\/kinya\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/1797","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/kigaliinfo.com\/kinya\/wp-json\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/kigaliinfo.com\/kinya\/wp-json\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/kigaliinfo.com\/kinya\/wp-json\/wp\/v2\/users\/2"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/kigaliinfo.com\/kinya\/wp-json\/wp\/v2\/comments?post=1797"}],"version-history":[{"count":0,"href":"https:\/\/kigaliinfo.com\/kinya\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/1797\/revisions"}],"wp:featuredmedia":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/kigaliinfo.com\/kinya\/wp-json\/wp\/v2\/media\/1798"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/kigaliinfo.com\/kinya\/wp-json\/wp\/v2\/media?parent=1797"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/kigaliinfo.com\/kinya\/wp-json\/wp\/v2\/categories?post=1797"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/kigaliinfo.com\/kinya\/wp-json\/wp\/v2\/tags?post=1797"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}