{"id":1717,"date":"2024-09-24T13:50:09","date_gmt":"2024-09-24T13:50:09","guid":{"rendered":"https:\/\/alarmnews.rw\/?p=1717"},"modified":"2024-09-24T13:50:09","modified_gmt":"2024-09-24T13:50:09","slug":"knc-yikomye-radio-yigihugu-ayishinja-gupfobya-gasogi-united","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/kigaliinfo.com\/kinya\/2024\/09\/24\/knc-yikomye-radio-yigihugu-ayishinja-gupfobya-gasogi-united\/","title":{"rendered":"KNC yikomye Radio y\u2019Igihugu ayishinja gupfobya Gasogi United"},"content":{"rendered":"<p>Perezida wa Gasogi United Kakoza Nkuriza Charles, (KNC) yanenze abanyamakuru ba Radio Rwanda baherutse kugaragaza ko umukino wa Gasogi United FC na Rayon Sports udafite icyo uvuze imbere y\u2019uwa CAF Champions League.<\/p>\n<p>Mu mpera z\u2019icyumweru gishize ni bwo Gasogi United yakinnye umukino w\u2019umunsi wa Kane wa Shampiyona y\u2019u Rwanda wayihuje na Rayon Sports ndetse iyi kipe yari yawakiriye igatsindwa igitego 1-0.<\/p>\n<p>Mbere y\u2019uko ukinwa, havuzwe byishi haba ku ruhande rwa KNC, abafana ndetse n\u2019abasesenguzi ku maradiyo atandukanye bagaragaza ibyo kuwitegamo n\u2019imyiteguro yawo.<\/p>\n<p>Mu bawusesenguye harimo na Radio Rwanda, aho mu kiganiro cy\u2019Urubuga rw\u2019Imikino, yagize ikiganiro mpaka kuri uyu mukino wari wavugishije benshi.<\/p>\n<p>Icyo gihe bagarageje ko KNC yabujije abantu kureba umukino wa CAF Champions League wari guhuza APR FC na Pyramids FC yo mu Misiri kuko yanze guhindura amasaha, nkuko byashimangiwe na Kwizigira Jean Claude.<\/p>\n<p>Ati \u201cNone se abantu bazaguma muri stade bakora iki? Arashaka abafana ba Rayon n\u2019aba APR, kuko nibo dufite nk\u2019abakunzi b\u2019umupira w\u2019amaguru mu Rwanda. Niba KNC abashaka nabashyirire umukino saa Kumi n\u2019Ebyiri, saa Mbili babe bagiye. Najye kuri Radio One, Radio Rwanda ntayo twakora.\u201d<\/p>\n<p>Mugenzi we Musangamfura Christian yongeyeho ati \u201cNuko nyine ubundi ari amakuru ariko ubundi nanjye ntabwo uriya mukino najya kuwureba. Ntabwo twayogeza, ahubwo twayinyonga.\u201d<\/p>\n<p>\u201cIri ni ikosa yakoze mu gutegura uyu mukino. Irya mbere yakoze ubukangurambaga ariko aranabwirwanyiriza. Nagerageje kugoragoza ariko yongeye kwirasa ikirenge, yimennye inda. Uriya mukino ashobora kuzawirebera.\u201d<\/p>\n<p>KNC yavuze ko ibyabaye bihabanye n\u2019umurongo w\u2019Igitangazamakuru cy\u2019Igihugu, ko ahubwo abishatse yajya kurega ko cyamwangirije umukino.<\/p>\n<p>Ati \u201cKubona Radio y\u2019Igihugu nshuti yanjye, iyo mwumvise nta kintu cyiza mwavuga, mwakwicecekeye. Nyuma y\u2019umukino bakurikijeho ngo Semuhungu yarabyinnye. Na Gacinya yarabyinnye n\u2019abandi barabyinnye.\u201d<\/p>\n<p>\u201cHari ibintu abantu bakina nabyo. Ntabwo ushobora kubona igitangazamakuru cya Leta gikora icengezamatwara risenya umupira, ifite imirongo irenga cumi n\u2019ingahe. Nshatse uyu munsi najya kuregera ibyangijwe, nkavuga nti njye nifuzaga abantu ibihumbi 30, none haje ibihumbi bikabakaba 15.\u201d<\/p>\n<p>Binyuze muri iki kiganiro cyatambutse kuri Radio na TV1, KNC yasabye Rwanda Premier League gukurikirana ibyo kogeza imikino kuko iyo bari kubikora bamamarizamo ibyabo kandi nta giceri na kimwe batanga ku makipe yakinnye.<\/p>\n<p>IGIHE yagerageje kuvugana n\u2019ubuyobozi bw\u2019Igitangazamakuru cy\u2019Igihugu ndetse na Radio Rwanda, ariko ubwo twasozaga kuyikora ntibwari bwakabonetse.<\/p>\n<p>Source:IGIHE<\/p>\n<p>By Jean de Dieu UDAHEMUKA<\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>Perezida wa Gasogi United Kakoza Nkuriza Charles, (KNC) yanenze abanyamakuru ba Radio Rwanda baherutse kugaragaza ko umukino wa Gasogi United FC na Rayon Sports udafite icyo uvuze imbere y\u2019uwa CAF&hellip;<\/p>\n","protected":false},"author":2,"featured_media":1718,"comment_status":"open","ping_status":"open","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"footnotes":""},"categories":[2],"tags":[],"class_list":["post-1717","post","type-post","status-publish","format-standard","has-post-thumbnail","hentry","category-amakuru"],"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/kigaliinfo.com\/kinya\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/1717","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/kigaliinfo.com\/kinya\/wp-json\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/kigaliinfo.com\/kinya\/wp-json\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/kigaliinfo.com\/kinya\/wp-json\/wp\/v2\/users\/2"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/kigaliinfo.com\/kinya\/wp-json\/wp\/v2\/comments?post=1717"}],"version-history":[{"count":0,"href":"https:\/\/kigaliinfo.com\/kinya\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/1717\/revisions"}],"wp:featuredmedia":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/kigaliinfo.com\/kinya\/wp-json\/wp\/v2\/media\/1718"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/kigaliinfo.com\/kinya\/wp-json\/wp\/v2\/media?parent=1717"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/kigaliinfo.com\/kinya\/wp-json\/wp\/v2\/categories?post=1717"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/kigaliinfo.com\/kinya\/wp-json\/wp\/v2\/tags?post=1717"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}