{"id":1640,"date":"2024-09-14T17:19:43","date_gmt":"2024-09-14T17:19:43","guid":{"rendered":"https:\/\/alarmnews.rw\/?p=1640"},"modified":"2024-09-14T17:19:43","modified_gmt":"2024-09-14T17:19:43","slug":"gusura-ni-byiza-ariko-wakwirinda-kubangamira-abandi-dr-nkusi","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/kigaliinfo.com\/kinya\/2024\/09\/14\/gusura-ni-byiza-ariko-wakwirinda-kubangamira-abandi-dr-nkusi\/","title":{"rendered":"Gusura ni byiza ariko wakwirinda kubangamira abandi-Dr Nkusi"},"content":{"rendered":"<p>Muganga w&#8217;indwara zo mu mubiri, Dr Eug\u00e8ne Nkusi, avuga ko gusohora umwuka unyuze aho bitumira ibikomeye (byitwa gusura), ari ikimenyetso cy&#8217;uko umuntu afite imikorere myiza y&#8217;inzira z&#8217;igogora, ku buryo abantu batari bakwiye kumva ko ari igisebo.<\/p>\n<p>Umusuzi ni umwuka (gaz) ziba zakomotse ku gushwanyagurika kw&#8217;ibyo umuntu aba yariye, bigakorerwa cyane cyane mu mara manini ahaba za mikorobe (udukoko) zifasha mu gushwanyaguza ibyasigaye bitagikenewe n&#8217;umubiri nyuma y&#8217;igogora kugira ngo bisohoke.<\/p>\n<p>Dr Nkusi avuga ko iyo umuntu yariye ibinyamasukari n&#8217;ibinure, akenshi ngo asura umusuzi utanuka cyane kuko uba ugizwe ahanini na dioxide de Carbone (CO2) ugereranyije n&#8217;iyo yariye ibyiganjemo za poroteyine(proteines).<\/p>\n<figure id=\"attachment_1643\" aria-describedby=\"caption-attachment-1643\" style=\"width: 400px\" class=\"wp-caption alignnone\"><img loading=\"lazy\" decoding=\"async\" class=\"size-full wp-image-1643\" src=\"https:\/\/kigaliinfo.com\/kinya\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2024\/09\/FHqllYWQ_400x400.jpg\" alt=\"\" width=\"400\" height=\"400\" srcset=\"https:\/\/kigaliinfo.com\/kinya\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2024\/09\/FHqllYWQ_400x400.jpg 400w, https:\/\/kigaliinfo.com\/kinya\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2024\/09\/FHqllYWQ_400x400-300x300.jpg 300w, https:\/\/kigaliinfo.com\/kinya\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2024\/09\/FHqllYWQ_400x400-150x150.jpg 150w\" sizes=\"auto, (max-width: 400px) 100vw, 400px\" \/><figcaption id=\"caption-attachment-1643\" class=\"wp-caption-text\">Dr Eug\u00e8ne Nkusi<\/figcaption><\/figure>\n<p>Dr Nkusi avuga ko amafunguro yiganjemo za proteines nk&#8217;ibinyamisogwe (ibishyimbo, soya, amashaza) cyangwa ibikomoka ku matungo birimo inyama, amata,amafi n&#8217;amagi, iyo byamaze gukorerwa igogora, gucikagurika kwabyo gutanga imyuka inuka cyane iba yiganjemo za ammoniac na surfure d&#8217;hydrogene. haba harimo ibinyabutabire bya soufre, hydrogene na azote.<\/p>\n<p>Dr Nkusi ati &#8220;Uzumve nk&#8217;ahantu banyara,cyangwa wumve impumuro y&#8217;inyama,amata byangiritse, cyangwa se winukirize igi ryaboze ukuntu biba binuka,kubera ko byiganjemo za proteines nyinshi,iyo bishwanyaguritse bitanga ama gaz yiganjemo za nitrates, ammoniac,sulfures d&#8217;hydrogene zizwiho kunuka cyane.<\/p>\n<p>Dr Nkusi avuga ko gusura ari amahirwe akomeye agaragaza imikorere myiza y&#8217;umubiri,cyane cyane inzira z&#8217;igogora. Nk&#8217; umuntu wagize ibyago amara akaziba cga agasobana, iriya myuka ntisohoke, bimugiraho ingaruka zikomeye,inda igatumba,iyo myuka ikaba yajya kunyura mu kanwa, iyo atavuwe kare yakurizamo kuremba akaba yanapfa.<\/p>\n<p>Mu rwego rwo kwirinda kubangamira abandi kubera umunuko n&#8217;urusaku rw&#8217;umusuzi, Dr Nkusi avuga ko byaba byiza umuntu wumva iyo myuka ije yayifunga akabanza kujya kure kwiherera nk&#8217;uko abajya kwituma babigenza noneho akayirekurirayo yisanzuye ntawe abangamiye.<\/p>\n<p>Abantu batandukanye bajya inama y&#8217;uko uriya mwuka witwa umusuzi wahindurirwa izina ukitwa umusuro, hanyuma usura akaba ari we witwa umusuzi, kimwe n&#8217;uko usiga bamwita umusizi, igihangano cye kikitwa igisigo,umuntu ugiha bamwita umuhigi icyo yahize cyikitwa umuhigo, usora bamwita gutyo icyo atanze kikitwa umusoro.<\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>Muganga w&#8217;indwara zo mu mubiri, Dr Eug\u00e8ne Nkusi, avuga ko gusohora umwuka unyuze aho bitumira ibikomeye (byitwa gusura), ari ikimenyetso cy&#8217;uko umuntu afite imikorere myiza y&#8217;inzira z&#8217;igogora, ku buryo abantu&hellip;<\/p>\n","protected":false},"author":2,"featured_media":1641,"comment_status":"open","ping_status":"open","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"footnotes":""},"categories":[2,26],"tags":[],"class_list":["post-1640","post","type-post","status-publish","format-standard","has-post-thumbnail","hentry","category-amakuru","category-ubuzima-iyobokamana"],"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/kigaliinfo.com\/kinya\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/1640","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/kigaliinfo.com\/kinya\/wp-json\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/kigaliinfo.com\/kinya\/wp-json\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/kigaliinfo.com\/kinya\/wp-json\/wp\/v2\/users\/2"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/kigaliinfo.com\/kinya\/wp-json\/wp\/v2\/comments?post=1640"}],"version-history":[{"count":0,"href":"https:\/\/kigaliinfo.com\/kinya\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/1640\/revisions"}],"wp:featuredmedia":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/kigaliinfo.com\/kinya\/wp-json\/wp\/v2\/media\/1641"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/kigaliinfo.com\/kinya\/wp-json\/wp\/v2\/media?parent=1640"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/kigaliinfo.com\/kinya\/wp-json\/wp\/v2\/categories?post=1640"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/kigaliinfo.com\/kinya\/wp-json\/wp\/v2\/tags?post=1640"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}