{"id":1621,"date":"2024-09-12T17:45:14","date_gmt":"2024-09-12T17:45:14","guid":{"rendered":"https:\/\/alarmnews.rw\/?p=1621"},"modified":"2024-09-12T17:45:14","modified_gmt":"2024-09-12T17:45:14","slug":"hagiye-kugwa-imvura-nke-hashyuhe-kandi-hakonje-cyane","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/kigaliinfo.com\/kinya\/2024\/09\/12\/hagiye-kugwa-imvura-nke-hashyuhe-kandi-hakonje-cyane\/","title":{"rendered":"Hateganyijwe imvura nke n&#8217;ubushyuhe bwinshi hagati muri uku kwezi"},"content":{"rendered":"<p>Iteganyagihe ryatangajwe na Meteo-Rwanda kuri uyu wa Gatatu ryerekana ko hagati muri uku kwezi kwa Nzeri(kuva taliki ya 11 kugeza taliki ya 20), mu Rwanda hateganyijwe imvura nke ugereranyije n&#8217;isanzwe iboneka mu bihe nk&#8217;ibi, kandi hakazumvikana gushyuha cyane.<\/p>\n<p>Meteo ivuga ko ingano y\u2019imvura iteganyijwe muri iyi minsi 10 iri hagati ya milimetero 0 na milimetero 40, kandi kandi ko ahazaboneka imvura nke ari mu bice byinshi by\u2019Umujyi wa Kigali n\u2019iby\u2019Intara y\u2019Amajyepfo n\u2019Iburasirazuba.<\/p>\n<p>Imvura iteganyijwe ikaba iri munsi y\u2019ikigero cy\u2019isanzwe igwa muri iki gice. Iminsi izagwamo imvura izaba iri<br \/>\nhagati y\u2019umwe n\u2019itatu, ikaba iteganyijwe taliki ya 11 Nzeri no mu mpera z&#8217;iki gice cyo hagati cy&#8217;ukwezi kwa Nzeri.<\/p>\n<p>Imvura iri hagati ya milimetero 30 na 40 ni yo nyinshi, ikaba iteganyijwe mu majyaruguru y\u2019Akarere ka Musanze, Burera no mu bice bike by\u2019Uturere twa Nyagatare na Rutsiro.<\/p>\n<p>Ibice byinshi by\u2019Umujyi wa Kigali, Intara<br \/>\ny\u2019Amajyepfo niy\u2019Iburasirazuba hateganyijwe ko imvura izakomeza kuba nke ikazaba iri hagati ya milimetero 0 na 10. Imvura iteganyijwe izaturuka ku miterere ya buri hantu.<\/p>\n<p><strong>Ubushyuhe buzaba bwinshi cyane ku manywa ninjoro hakonje cyane<\/strong><\/p>\n<p>Meteo ivuga ko ubushyuhe na bwo buteganyijwe kwiyongera henshi mu Gihugu ugereranyije n\u2019ibihe bishize, aho<br \/>\nubwo hejuru buzaba buri hagati ya dogere selisiyusi 20 na 32, mu gihe ubwo hasi buteganyijwe buzaba buri hagati ya dogere selisiyusi 10 na 18.<\/p>\n<p>Mu Karere ka Bugerera, mu bice byinshi by\u2019Umujyi wa Kigali n&#8217;iby\u2019Uturere twa Nyagatare, Gatsibo, Kayonza, Ngoma, mu Mayaga no mu Kibaya cya<br \/>\nBugarama, ni ho hateganyijwe ubushyuhe bwo hejuru buzaba bubarirwa hagati ya dogere selisiyusi 30 na 32.<\/p>\n<p>Mu burasirazuba bw\u2019Akarere ka Rubavu, ibice byinshi by\u2019Uturere twa Nyabihu, mu majyaruguru y\u2019Uturere twa Burera na Musanze, ni ho hateganyijwe ubushyuhe bwo hejuru buke buri ku gipimo kiri hagati ya dogere Selisiyusi 20 na 24.<\/p>\n<p>Ubushyuhe bwo hasi na bwo buteganyijwe kwiyongera henshi mu Gihugu ugereranyije n\u2019ibice byabanje, aho mu karere ka Nyabihu, no mu bice by\u2019Uturere twa Musanze, Rubavu, Ngororero, Nyamagabe, Nyaruguru na Ruzizi hateganyijwe ubushyuhe bwo hasi buri hagati ya dogere selisiyusi 10 na 12.<\/p>\n<p>Henshi mu turere twa Nyagatare,<br \/>\nGatsibo, Kayonza, Kirehe n\u2019Umujyi wa Kigali ni ho hateganyijwe ubushyuhe bwo hasi bwinshi buri hagati ya dogere selisiyusi 16 na 18.<\/p>\n<p><img loading=\"lazy\" decoding=\"async\" class=\"alignnone size-full wp-image-1623\" src=\"https:\/\/kigaliinfo.com\/kinya\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2024\/09\/Screenshot_20240912-192950.jpg\" alt=\"\" width=\"719\" height=\"1178\" srcset=\"https:\/\/kigaliinfo.com\/kinya\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2024\/09\/Screenshot_20240912-192950.jpg 719w, https:\/\/kigaliinfo.com\/kinya\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2024\/09\/Screenshot_20240912-192950-183x300.jpg 183w, https:\/\/kigaliinfo.com\/kinya\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2024\/09\/Screenshot_20240912-192950-625x1024.jpg 625w\" sizes=\"auto, (max-width: 719px) 100vw, 719px\" \/><\/p>\n<p><strong>Umuvuduko w&#8217;umuyaga uteganyijwe<\/strong><\/p>\n<p>Umuyaga mwinshi ufite umuvuduko<br \/>\nuri hagati ya metero 8 na metero 10 ku isegonda, utegantijwe henshi mu Turere twa Karongi, Rutsiro na Nyamasheke no mu bice bito byo mu Turere twa Rusizi, Nyamagabe na Ngororero.<\/p>\n<p>Umuyaga uringaniye ushyira umuyaga mwinshi ufite umuvuduko uri hagati ya<br \/>\nmetero 4 na metero 10 ku isegonda ni wo uteganyijwe muri iki gice cya kabiri cya Nzeri 2024.<\/p>\n<p>Mu bice bimwe by\u2019Umujyi wa Kigali n\u2019iby\u2019Uturere twa Bugesera, Kamonyi na Muhanga, hateganyijwe umuyaga uringaniye ufite umuvuduko uri hagati ya metero 4 na metero 6 ku isegonda.<\/p>\n<p><img loading=\"lazy\" decoding=\"async\" class=\"alignnone size-full wp-image-1624\" src=\"https:\/\/kigaliinfo.com\/kinya\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2024\/09\/Screenshot_20240912-193053.jpg\" alt=\"\" width=\"716\" height=\"1167\" srcset=\"https:\/\/kigaliinfo.com\/kinya\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2024\/09\/Screenshot_20240912-193053.jpg 716w, https:\/\/kigaliinfo.com\/kinya\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2024\/09\/Screenshot_20240912-193053-184x300.jpg 184w, https:\/\/kigaliinfo.com\/kinya\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2024\/09\/Screenshot_20240912-193053-628x1024.jpg 628w\" sizes=\"auto, (max-width: 716px) 100vw, 716px\" \/><\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>Iteganyagihe ryatangajwe na Meteo-Rwanda kuri uyu wa Gatatu ryerekana ko hagati muri uku kwezi kwa Nzeri(kuva taliki ya 11 kugeza taliki ya 20), mu Rwanda hateganyijwe imvura nke ugereranyije n&#8217;isanzwe&hellip;<\/p>\n","protected":false},"author":2,"featured_media":1622,"comment_status":"open","ping_status":"open","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"footnotes":""},"categories":[2,15],"tags":[],"class_list":["post-1621","post","type-post","status-publish","format-standard","has-post-thumbnail","hentry","category-amakuru","category-ibidukikije"],"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/kigaliinfo.com\/kinya\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/1621","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/kigaliinfo.com\/kinya\/wp-json\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/kigaliinfo.com\/kinya\/wp-json\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/kigaliinfo.com\/kinya\/wp-json\/wp\/v2\/users\/2"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/kigaliinfo.com\/kinya\/wp-json\/wp\/v2\/comments?post=1621"}],"version-history":[{"count":0,"href":"https:\/\/kigaliinfo.com\/kinya\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/1621\/revisions"}],"wp:featuredmedia":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/kigaliinfo.com\/kinya\/wp-json\/wp\/v2\/media\/1622"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/kigaliinfo.com\/kinya\/wp-json\/wp\/v2\/media?parent=1621"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/kigaliinfo.com\/kinya\/wp-json\/wp\/v2\/categories?post=1621"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/kigaliinfo.com\/kinya\/wp-json\/wp\/v2\/tags?post=1621"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}